• 01/11/2020 4:09 11

Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi yashyizwe kuri website ya Beyoncé

Rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand bakunda kwita Kanyarwanda usanzwe anamurika imideli muri Moshions, yashyizwe kuri website y’icyamamare ku Isi, umuhanzikazi akaba n’umunyamideli Beyoncé.

Bertrand asanzwe anamurika imideri

Ni imyambaro yashyizwe kuri website ya Beyoncé mu gace kahariwe imideli ya Africa Hariho n’abandi bamurika imideli bo mu bindi bihungu nka Tanzania, Afurika y’Epfo na Nigeria.

Beyoncé yafunguye iyi website, ashyiraho igice kigamije gufasha ubucuruzi bwa ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika mu bintu bitandukanye birimo ubugeni n’imideli.

Uru rubuga (website)  rufasha mu kumenyekanisha izi kompanyi mu buryo bwisumbuyeho ku buryo ibikorwa byaba nyiraza bimenyekana.

Ubu n’abanyarwanda bamaze kugera kuri uru rubuga,  mu gice cy’imideli aho kompanyi enye zikora ibijyanye n’imyenda zamaze gushyirwa kuri uru rubuga.

Ku isonga hari Moshions imaze kwandika izina mu bijyanye n’imideli hano mu Rwanda, aho ikora imyenda ya Made in Rwanda ni nayo rutahizamu wa Gasogi United, Iradukunda Jean Bertrand akorana nayo.

Moshions yatangijwe mu 2015, igitekerezo cyayo gituruka ku gushaka gukora imyambaro ifite umwahariko wa kinyafurika, by’umwihariko u Rwanda.

Izina Moshions ni impine ya Moses yongeweho gice cy’ijambo Fashion. Imyambaro itandukanye yo muri iyi nzu imaze kwamamara, ndetse myinshi inambarwa n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.

Yagaragaye ku rubuga rwa Beyonce

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *