IPRC-NGOMA yatashye inyubako zatwaye miliyari 1,3 Frw | UMUSEKE
  • 18/01/2021 11:53 49

IPRC-NGOMA yatashye inyubako zatwaye miliyari 1,3 Frw

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumengiro IPRC NGOMA riherereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, ryatashye ku mugaragaro inyubako zirimo izizakoreramo abayobozi, zuzuye zitwaye miliyari 1,3 Frw.

Inyubako zatashywe zimaze imyaka ibiri zubakwa

Iyi nyubako kandi harimo izajya ikorerwamo imikoro ngiro mu by’amazi n’amashanyarazi ndetse n’amacumbi y’abanyeshuri.

Ibikorwa byo kubaka izi nyubako bimaze imyaka 2, byatewe inkunga na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi.

Ministiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gutera ingabo mu bitugu amashuri y’imyuga kugira ngo ubu burezi bukomeze bugire imbaraga.

Ati “Leta izakomeza gushyigikira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hubakwa inyubako nshya, tutibagiwe no mu mashuri yisumbuye ndetse na za Kaminuza. Kuba rero hubatswe izi nyubako twizeye ko n’umusaruro uziyongera.”

Umuyobozi wa IPRC-NGOMA. Eng. Musonera Ephrem avuga ko izi nyubako zizarushaho kubafasha kunoza ireme ry’uburezi no kurushaho gutanga servise nziza ku babagana.

Ati “Izi nyubako zizadufasha no kongera umubare w’abanyeshuri batugana bashaka kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro nk’uko biri muri gahunda ya Leta y’imyaka7.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko zizabafasha kongera umubare w’abakobwa baza kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro bakava kuri 21% bariho ubu, bakagera kuri 29%.

Izi nyubako hamwe n’ibindi bikorwa remezo bijyanye no kurangiza igice cy’umuhanda unyura muri iki Kigo ndetse no kuwushyiraho amatara yo hanze kuri metero zisaga 600,  byuzuye bitwaye Miliyari 1,3 Frw yose yatanzwe aturutse mu ngengo y’imari isanzwe ya Leta ibinyujije muri Ministeri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho.

IPRC NGOMA yahoze yitwa ETO KIBUNGO, yatangiye imirimo muri 2012, ubu yigamo abanyeshuri bagera mu 1 400.

Minisiti w’Uburezi yaje gutaha izi nyubako
Minisitiri Uwamariya wafunguye ku mugaragaro izi nyubako

Yasobanuriwe ibyateganyirijwe izi nyubako
Zimwe ni izizajya zitangirwamo amasomo y’ubumenyi ngiro

Zitezweho kuzamura ireme ry’uburezi

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/NGOMA

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Aya ni make kuri 2milliard numvise abakozi ba mininfra bamize bonyine. Yo yari kubaka ibigo 2 bya iprc. Yababba bya bigabo byaratwishe burya nibabikatire urubikwiye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *