• 28/01/2020 8:24 44

IPRC-Ngoma: Abana 60 bamaze ibyumweru bitatu batozwa gukunda imyuga

Ku wa 21 Ukuboza 2018, mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC-Ngoma hasojwe gahunda yo gusogongeza abana ibyiza byo kwiga imyuga n’ubumenyingiro.

Abana bigishijwe uko bateranya mudasobwa

Abana bigishijwe imyuga itandukanye, banigishwa zimwe mu ndangagacirona kirazira z’umuco nyarwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwashimye iyi gahunda buvuga ko bugiye gukora ubukangurambaga ku buryo ababyeyi barushaho kumva akamaro ko kwigisha umwana umwuga akiri muto.

Akarasisi kabimburiye ibi birori ni kimwe mu byo aba bana batojwe mu byumweru bitatu bamaze muri iri shuri.

Nyuma yo kwiyereka ababyeyi babo ndetse n’abayobozi batandukanye bagaragaje ko hari byinshi bamenye bijyanye n’imyuga kandi ngo bizeye ko bizabafasha kugira amahitamo meza bakiri bato.

Akimanzi Sugira Arianne ati “Batwigishije ibintu byiza cyane, nize gukora amashanyarazi,  natangiye mbitinya ariko nza kubitinyuka ubu iby’ingenzi ndabizi ku buryo umuriro utapfa mu rugo ngo nanirwe kuwukora.”

Hirwa Murengezi Olivier ati “Twize gusudira narabikunze cyane mba numva nzakomeza kubyiga ku buryo nubwo narangiza amashuri asanzwe nabyo nzaba mbizi bikamfasha mu gihe ntarabona akandi kazi.”

Bigishijwe guteka no gutegura bimwe mu biribwa byo muri hoteli

Umuyobozi wa IPRC Ngoma w’agateganyo wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa Murebwayire Marie Leonce avuga ko ibi bikorwa hagamijwe gukundisha umwana umwuga akiri muto ndetse bikaba n’inzira yoroshye yo gukangurira ababyeyi gukundisha abana umurimo.

Ati “Bisaba ko dutangira umwana akiri muto tukawumukundisha, birasaba ko ababyeyi imyumvire yabo igenda ihinduka kuko bituma umwana adahuzagurika iyo agiye guhitamo umurimo uzamutunga. Ndasaba ababyeyi kujya bitabira iyi gahunda dukora buri mwaka.”

Murekatete Judith ufite mu nshingano ze uburezi mu karere ka Ngoma yavuze ko iki ari igikorwa k’indashyikirwa gitanga ikizere cy’ejo hazaza h’urubyiruko kandi ngo akarere kazakomeza gushyiramo imbaraga ababyeyi barusheho guha abana aya mahirwe.

Ati “Iki ni igikorwa k’indashyikirwa kuko tuba dufite ikizere ko ibyo bari gutozwa bazabikurana bakazagira umurimo unoze kuko babitojwe bakiri bato, ni uruhare rero rw’akarere kubikangurira ababyeyi.”

Abana bahabwa aya masomo bari mu byiciro bibiri, abari mu mashuri abanza bashyiriweho umwanya wabo witwa ”Space for Children” ndetse n’abiga mu mashuri yisumbuye mu cyo bise “Make them job Creators”.

Uyu mwaka izi porogaramu zombi zitabiriwe n’abanyeshuri mirongo itandatu (60 ).

Space for Children  ni gahunda igamije gutegura abana kuzaba abaturage bakunda igihugu, bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere no kwihesha agaciro, bafite indangagaciro zishyigikira ubumenyi bazaba bafite, bakora umwuga neza kandi bakora umurimo unoze.

Naho Gahunda ya Make them Job Creators (Bafashe kuba ba Rwiyemezamirimo) ifasha abayigenewe kumenya no gukunda ibijyanye no  guhanga umurimo, ikanabaha icyerekezo n’ubushobozi bwo kwiyobora no kwihangira umurimo, ikabagira abahinduramyumvire mu ishoramari hagamijwe impinduka yihuse iganisha ku iterambere mu bukungu bw’igihugu.

Ni ku nshuro ya gatatu iyi gahunda y’umwanya w’abana ishyizwe mu bikorwa muri IPRC Ngoma.

Mu bindi bigishijwe ni ukuzimya inkongi
Murebwayire M. Leonce umuyobozi w’agateganyo wungriije wa IPRC Ngoma ushinzwe amasomo, Murekatete Judith uhsinzwe uburezi mu karere hamwe n’uhagarariye ingabo muri iki gikorwa

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *