• 13/12/2019 10:16 11

Iperereza ryerekanye ko Yahya Jammeh yanyereje miliyari $1

Iperereza ryakozwe n’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye ryerekanye ko Yahya Jammeh ubwo yari Perezida wa Gambia yanyereje miliyari $1. Jammeh yategetse Gambia guhera muri 1994-2017. Abanyamakuru bagize itsinda ricukumbura ibyaha bijyanye no kunyereza imitungo ryitwa OCCRP (Organized crime and corruption reporting project) nibo basohoye ibyo babonye byerekeye inyerezwa ry’amafaranga ryakozwe na Yahya Jammeh.

Yahya Jammeh ngo yakoreshaga amafaranga menshi mu kurinda umutekano we
Yahya Jammeh ngo yakoreshaga amafaranga menshi mu kurinda umutekano we

Yahya Jammeh akiyobora Gambia yari afite ahantu yororera inyamaswa zigaragara hake ku isi, akagira ahantu hatorezwaga ingabo zihariye kandi akagira amoko atandukanye y’imodoka zihenze.

Yigeze kandi gutangaza ko afite ubushobozi bwo kuvura SIDA.

Mu gihe cye kandi ntiyihanganiraga umuntu wese washakaga kuvuguruza ibyemezo bye.

Igihugu cya Gambia kiri  mu bihugu bikennye kurusha ibindi ku isi. Nubwo gituwe n’abaturage miliyoni ebyiri umuturage wacyo ntabasha kubona ibyangombwa bya buri munsi bimutunga kandi bihagije.

Banki y’isi ivuga ko muri 2017  Gambia yari ifitiye umwenda w’amahanga ungana na miliyoni $ 489.

Abanyamakuru bakoze iperereza ryabo bifashishije inzandiko zitandukanye zirimo izandikirwaga abayobozi bakuru muri Leta, amasezerano yasinywe hagati ya Leta n’ibigo, inyandiko zo kubitsa no kubikuza muri za Banki, n’ibindi.

Bashingiye kubyo bagezeho muri ibi byose, baje gusanga ibyo ubutegetsi bwa Barrow bwashinjaga Yahya ko yanyereje ari bike cyane.

Ubutegetsi bwa Barrow wavugaga ko Jammeh yanyereje miliyoni $90.

Bamwe mu bafashije Yahya Jammeh kwiba ariya mafaranga harimo abacuruzi bo hanze harimo n’Umunya Libani witwa Mohammed Bazzi ushinzwe umutungo w’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Israel wa Hezbollah.

Jammeh kandi gngo yakoranye bya hafi n’abanyemari babiri bakomoka muri Romania harimo Nicolae na  Dragos Buzaianu.

Aba ngo bamufashaga kubona aho agurisha imbaho zihenze hanze kandi bakamufasha kumenya abashaka guhangana kuri  ririya soko.

Jammeh kandi ngo yafashe miliyoni $ 100 zari zoherejwe Taïwan kugira ngo ishimire Gambia ko yemeye ko ibaye Repubulika yigenga idafatanye n’ u Bushinwa.

Abanyamakuru bavuga ko ubutetsi bya Barrow bwanze kugira icyo butangaza kuri iyi raporo y’abanyamakuru ngo kereka nibubona ubwishingizi butanzwe na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea aho Yahya Jammeh yahungiye.

Ubu  atuye mu mujyi witwa Wele-Nzas.

Jeune Afrique

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Nta mvura idahita kabisa.

  • Ibaze ngo Gambia itegereje uruhushya rwa Mbasogo ngo ibone gutangaza..muri make Barrow apfukamira Mbasogo. Harya ngo Africa irigenga? Njya ntabwo ndabyemera na busa.Gusa ibisa birasabirana igihe uyu Mbasogo bamuturubikanye sinzi aho azahungira mu Bufaransa naho sinzi niba bishoboka.

  • Nabandi barebe bibabere urugero abo birirwa bavugako abaturage babakunda barebere kuri Bouteflika wa Algeriya nawe yaraziko bamukunda cyane.Gusa kugirango babyumve biragorana bumvako aribo mana yabanyagihugu babo ko batakiriho igihugu cyahura nakaga ko bagifite byinshi byo gukora ukibaza niba batekerezako bo badasaza ndeste ko nazapfa. Kandi igihugu cyo kizagumaho.Amasengesho yanjye arajya ku muryango wa Bouteflika ugiye guhura n’akaga kandi ukwezi gusize bari abami mu gihugu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *