• 28/11/2020 2:32 30

Inzu n’ibikoresho bya miliyoni 900Frw bizafasha mu gucunga Pariki ya Gishwati-Mukura

Kuri uyu wa kane mu Karere ka Rutsiro, ikigo cy’igihugu gihinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyashyikirije Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) inyubako n’ibindi bikorwa bizifashishwa mu micungire ya Pariki ya Gishwati-Mukura bifite agaciro karenga miliyoni 900Frw.

Iyi nzu ni izaba irimo ibiro bizajya bifasha abazacunga iyi Pariki ya Gishwati-Mukura

Ishyamba rya Gishwati-Mukura imicungire yaryo yagiye mu maboko ya RDB kuva mu Ukwakira 2019. RDB yahawe inyubako y’ibiro bikuru bya Pariki y’igihugu Gishwati-Mukura.

Mu gukora ihererekanabubasha Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) yashimiye ubufatanye bwabayeho kugira ngo ibi bikorwa bigerweho.

Ati “Hatabayeho ubutafanye ntabwo twabasha kugera kuri ibi bikorwa, ubwo bufatanye turabushima, kandi turifuza ko buzakomeza no kubakika kurushaho.”

Juliet Kabera yakomeje avuga ko niba ibi bikorwa byakorewe Pariki ya Gishwati-Mukura, binakenewe ku zindi Pariki.

Ariella Kageruka ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) yavuze ko uyu muhango ugaragaje indi ntambwe yatewe mu kubungabunga Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura n’imicungire yayo.

Ati “Mu bimaze kugerwaho mu izina rya RDB turabizeza ko bitazasubira inyuma, nubwo itaratangira kwakira abakerarugendo.”

Pariki yakiriye isaranganyamutungo uva mu bukerarugendo ya miliyoni 300Frw akaba yarafashije mu mishinga y’abatuye mu nkengero zayo.

Abayobozi ba REMA na RDB basinya inyandiko zijyanye n’ihererekanyabubasha bw’ibikoresho bizafasha mu mirimo yo gucunga Pariki

Ariella Kageruka yasabye imikoranire n’Uturere twa Rutsiro na Ngororero ndetse n’Intara y’Iburengerazuba muri rusange, ku bijyanye n’imicungire myiza ya Pariki kuko ifasha mu buzima bwa buri munsi bw’abayituriye.

Ati “Tuzakomeza gukorana kugira ngo iyi ntera tumaze kugeraho ikomeze, kandi dukomeze kumenyekanisha iyi Pariki n’izindi 3 zayibanjirije, iy’Ibirunga, Akagera ndetse na Nyungwe.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karera yavuze ko ibikorwa bashyikirije ubuyobozi bwa Pariki bizagira akamaro.

Ati “Tuzakomeza gkorana namwe kugira ngo dukomeze tubungabunge iyi Pariki igirire akamaro abaturage ndetse n’igihugu muri rusange.”

Patrick Karera yashimiye abaturage batuye mu Turere dukora kuri Pariki ubufatanye bakomeje kugaragaza yaba mu mushinga ndetse no gufasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki ya Gishwati-Mukura, kandi ababwira ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku bindi bikorwa bikenewe ngo umushinga uzagirire akamaro abaturage mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence yavuze ko iki gikorwa gisobanuye iterambere ry’abaturage, guhanga umurimo kandi no kubungabunga ibyiza nyaburanga bihari.

Ati “Iyi Pariki icyo bayitezeho ni uko abakerarugendo bazaza kuyisura kandi bazahasiga amafaranga mu rwego rw’ubukungu, kandi abaturage bazabona akazi, bizabafasha mu kwiteza imbere.”

Nyuma yuko Minisiteri y’Ibidukikije yashyikirije RDB imicungire y’iyi Pariki hari byinshi byakozwe harimo ibikorwa by’umushinga wa LAFREC, biri ubushakashatsi bwakozwe mu kumenya urutonde rw’ibinyabuzima biboneka muri yo, na gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo muri iyi pariki ndetse mu nkengero zayo.

Kugeza ubu abarinzi ba Pariki bagera kuri 24 bahawe amahugurwa ya kinyamwunga yo kurinda ubusugire bwa pariki. Ibikorwa byashyikirijwe RDB byatewe inkunga na Banki y’Isi.

Abazarinda Pariki bahawe amahugurwa y’umwuga
Kimwe mu bikoresho bitandukanye bizifashishwa mu micungire ya Pariki
Juliet Kabera Umuyobozi Mukuru wa REMA
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Patrick Karere, Umuyobozi Mukuru wa REMA, hamwe na Mayor wa Rutsiro Emerence Ayinkamiye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *