• 14/12/2019 11:56 34

Inzara muri Africa yarandurwa n’uko Urubyiruko rwitabira ubuhinzi bw’umwuga

Mu gutangiza inama y’Ihuriro Nyafurika ryita ku iterambere ry’ubuhinzi bagarutse ku kibazo k’inzara yugarije benshi mu batuye Africa, bavuga ko cyakemurwa n’uko umubare munini w’urubyiruko witabira gukora ubuhinzi by’umwuga. Raporo ku kwihaza mu biribwa n’imirire myiza ya 2019 yagaragaje ko milliyoni 260 z’Abanyafurika bashonje, abagera kuri miliyoni 820 ku Isi barashonje.

Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard bari mu bafashe ijambo muri iyi nama

Mu gihe intego z’iterambere rirambye zigaragaza ko Isi ifite intego yo kurandura inzara burundu mu mwaka wa 2030, raporo ku kwihaza mu biribwa yasohotse muri Nyakanga 2019 igaragazako ko umubare w’abantu bashonje ugenda wiyongera aho ku isi muri 2018 abagera kuri miliyoni 820 bari badafite ibyo kurya, bavuye kuri miliyoni 811 mu myaka yatambutse.

Muri Afurika abasaga miliyoni 260 ntibafite ibyo kurya, umubare munini wabo biganje munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn ubu ni we muyobozi w’Ihuriro Nyafurika ryita ku iterambere ry’ubuhinzi, avuga ko Afurika ifite abaturage miliyoni 260  bari mu bukene kandi bashonje, akaba ari umubare munini ugereranyije n’indi migabane ndetse n’umubare w’abatuye Afurika.

Hailemariam Desalegn yagize ati “Ikibazo ntabwo ari umubare ahubwo uko ikibazo kigenda kiyongera n’uko tugikoraho nicyo kibazo. Iyo urebye nko mu gihugu cy’Ubushinwa na cyo gifite intego nko mu myaka itanu kizaba kihaza mu biribwa,  batangiye kugira ibyo bakora ariko twe ntacyo turakora niyo mpamvu dukwiye guhindura uburyo dukoramo.”

Hailemariam Desalegn  avuga ko Afurika igomba gufashanya uriya mubare w’abaturage ukava mu bukene ukabasha kwihaza mu biribwa, ngo niyo mpamvu Ihuriro Nyafurika ryita ku iterambere ry’Ubuhinzi rihuriza hamwe inzego zitandukanye zirimo iza Leta n’iz’abikorera kuko iyo ushaka kurandura inzara burundu ugoma kwibanda ku buhinzi.

Yagize ati “Ibi bisaba ubufatanye bw’inzego zose, bisaba politike ihambaye mu kumvikanisha iyi gahunda niyo mpamvu nk’Ihuriro Nyafurika ryita ku iterambere ry’ubuhinzi twiteguye kuzana impinduka.”

Akomeza avuga ko umubare munini w’abatuye Afurika ari urubyiruko aho rugera kuri 70%, bakaba barushishikariza gukora umwuga w’ubuhinzi bagafasha Afurika guhagarika inzara.

Yagize ati “Tugomba kwibanda ku rubyiruko tukareba uko twabafasha bakinjira mu buhinzi kuko harimo amahirwe menshi, ikoranabuhanga ryateye imbere ndetse n’uburyo bwo gutunganya umusaruro bugezweho urubyiruko rugomba kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi.”

Minisitiri w’Intebe, Dr.Ngirente Edouard avuga ko Afurika ikeneye kongera imbaraga mu buhinzi, harimo guhuza abafite ubumenyi bagakorana n’abahinzi, no gukoresha urubyiruko .

Yagize ati “Mu guhuza ibi byose n’ubushakashatsi, ubufasha butandukanye n’abahinzi bizazana impinduka mu buhinzi ku mugabane wacu.”

Ubuhinzi muri Afurika umubare munini ukorwa n’abantu bakuze bamwe batabifitemo n’ubumenyi, hakaba ababona ko ubuhinzi budakurura ishoramari.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard avuga ko kureshya urubyiruko mu gukora ubuhinzi bisaba kugabanya imbogamizi zigaragaramo, bakareshya abashoramari, kandi urubyiruko rukongererwa ubushobozi mu gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Byadufasha guhindura ubuhinzi umwuga ukenewe ku isoko. Afurika  igomba gushora mu buhinzi, abahinzi bagafashwa kubona imbuto nziza n’ifumbire.”

Hatagize igikozwe muri 2030  Afurika niyo izaba isigaye ihangana n’ikibazo k’inzara yonyine.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko hakenewe ishoramari mu buhinzi kugira ngo urubyiruko muri Africa rwitabire uyu mwuga

Amafoto@Twitter

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Uyu mugabo yagombye kuza adukopeza ukuntu iwe abantu basimburana kubutegetsi nta jenoside ibaye, nta za kudeta zibaye kuko twese twemeranywako abanyarwanda ari abakozi aho bari hose gusa byose byicwa na politi kuburyo bahora basambura ibyo bubatse. Ndumva aho ariho hagombye kwibandwa.Kuko abandi ntibaturusha guhinga nikigaragara ibirayi bijya biborera mu mirima.

  • Aba bategetsi bo muri Africa barasetsa ngo ubuki? Ubuhinzi bw;umwuga se bakurehe ubushobozi ubu uzaba udafite na Hegitari 1 ubone ayo kugura imashini, ifumbire cg ibimasa bigufasha guhinga? Uzaba utuye ahantu imvura igwa rimwe mumwaka leta ntacyo ikora ngo izane gahunda ya Irrigation icyabo ari ukugusoresha gusa ngo jya mubuhinzi bajye birira imisoro yabanyafurika bareke kudukina kumubyimba. Abayobora ibihugu= bifite zahabu na Petrol bicukurire bahunike iburayi bareke twe tuburare twarabimenyereye naho izo discours zo kuvuga gusa zitagira ibikorwa nugutera abantu umutwe ntakindi

  • Erega n’izi nama z’urudaca burirwamo nazo ubwazo ni ikibazo muri Afurika,urebye frais de mission zitangwa kuri aba bayobozi na accommodations z’izi nama ninabyo bizambije Afurika cyane.

  • Ibyinshi mu bihugu bya Africa bifite abaturage barenga 70% mu buhinzi, ariko ingengo y’imari ibushorwamo na za Leta ntigera no ku 10%. Mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi mu mwaka wa 2014, burebana no kurwanya ubukene bukabije muri Afrika, bugasohoka mu mwaka wa 2016, icyo gihe ibihugu byagezaga ku ngengo y’imari ijya mu buhinzi ya 10% y’ingengo y’imari y’igihugu yose, byari bine gusa: Burkina Faso, Malawi, Mozambique, na Zimbabwe. Kandi no muri biriya bihugu, amenshi muri mafranga ntagera ku bahinzi ahera mu nzego zishinzwe ubuhinzi no mu iyamamazabuhinzi. Ijanisha ry’ingengo y’Imari ibihugu bya Afrika bishyira mu buhinzi, ni 1/3 cy’iyo ibihugu bya Aziya bikoresha, ikaba iri munsi ya 1/5 y’iyo Union Europeenne ikoresha mu buhinzi, kandi ifite abahinzi miliyoni 12 gusa ku baturage barenga miliyoni 512, ni ukuvuga ko abahinzi ari 2.3% gusa. Muri Afrika amafranga ashorwa mu bushakashatsi mu buhinzi, ari nabwo bwagombye gutanga imbuto z’indobanure no guteza imbere ibihingwa biberanye na buri karere, ndetse n’igikorwa cyo gutunganya umusaruro, iyo ngengo y’imari ntinagera kuri 1% y’ingengo y’imari y’ubuhinzi mu bihugu bya Afrika. Ariyo mpamvu usanga duhora tujya gushaka imbuto z’indobanure n’amatungo y’indobanure mu bihugu byateye imbere. Umusaruro utunganywa mu nganda, ntugera no kuri 20% y’umusaruro rusange. Twarangiza abitwa ko ari bo ntiti kabuhariwe mu buhinzi bakirirwa bajamburaaaaa!!!! Bagasunikira urubyiruko ikibuye cy’ibananiye ngo nibabe ari bo bakemura ibibazo by’ubuhinzi, kandi nta bufasha bahawe. Afrika yarakubititse koko!!.
    Ufite umwanya nasome iyi raporo ya World Bank maze yumirwe: http://documents.worldbank.org/curated/en/145131476866219707/pdf/109330-WP-P153531-PUBLIC-FRENCH-WBReapingRicherReturnsFRNvweb.pdf

  • Mwanainchi urakoze cyane kuri iyi link naho biriya byo kwirirwa mumanama ahubwo naduke basigiraga rubanda rugufi bari kutwimirira peeh. Africa warakubititse rwose aba bagabo nibaduhe agahenge rwose. Izi mbwirwaruhame zitita kukibazo ahubwo bagashimashima rwose ntaho zizatugeza peeh

  • Muzarebe inshuro Magufuli ava muri Tanzaniya kandi atuye aho hafi. Ese ibivugirwa hano, ahandi ko ari Dogiteri kuki abica amazi buri gihe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *