• 23/01/2020 1:52 58

Intumwa ya Kim Jong-un iri i Washington

Umwe mu ntumwa za Korea ya Ruguru yageze i Washington guhura n’abayobozi ba America, harakekwa ko urugendo rwe rufitanye isano no kuba Kim Jong-un na Perezida wa America, Donald Trump bateganya kongera guhura.

Gen. Kim Yong-chol yoherejwe na Kim Jong-un muri America

Amakuru ava muri Korea y’Epfo aremeza ko Kim Yong-chol, yabanje kujya mu Bushinwa agakomereza muri America ashyiriye ibaruwa Perezida Donald Trump.

Ibiro ntaramakuru byo muri Korea y’Epfo Yonhap biravuga ko Kim Yong-chol aza kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta, Mike Pompeo kuri uyu wa gatanu.

Hari amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe avuga inama itaha hagati ya Trump na Kim Jong-un izabera mu gihugu cya Vietnam.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Perezida Kim Jong-un ateganya gusura Vietnam muri Gashyantare n’ubwo ayo makuru ataremezwa n’ababishinzwe.

Inama yahuje Donald Trump na Kim Jong-un yagabanyije cyane kurebana ay’ingwe byari hagati ya America na Korea ya Ruguru, muri iyi nama yabaye muri Kamena 2018 muri Singapore, Kim Jong-un yemeye kugenza make mu mugambi w’igihugu cye wo gukora intwaro kirimbuzi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Kim Jong-un yasuye Ubushinwa aganira na Perezida Xi Jinping, nk’uko yari yabigenje mbere y’inama yamuhuje na Trump.

Amakuru aravuga ko indi ntumwa ya Korea ya Ruguru, akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Choe Son-hui, yerekeje muri Sweden aho ahura n’Intumwa ya Leta zunze Ubumwe za America yita ku kibazo cya Korea ya Ruguru, ari we Stephen Biegun.

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Amerika nikore uko ishoboye yumvikane na North Korea.Gusa niyo bakumvikana kugirango batarwana,abahanga mu byerekeye Geopolitics bavuga ko hari ahandi hantu henshi hashobora guteza intambara ya 3 y’isi.Ingero ni Taiwan igihugu cya China gishaka kwigarurira ku ngufu,South China Sea,Ukraine,Syria na Baltic States abarusiya bashaka gutera.Gusa kubera ko intambara ya 3 y’isi yatuma isi yose ishira kubera ko noneho barwanisha atomic bombs,izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi nkuko bible ivuga.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka bible yita Armageddon.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *