• 11/12/2019 8:49 12

Intare FC Sugira E. ari kwitorezamo yangiwe gukina Shampiyona y’Ikiciro cya II

Ikipe ya Intare FC isanzwe ari irerero ya APR FC ubu yari irimo no kwitorezamo rutahizamu Erneste Sugira, yangiwe gukina Shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri izatangira ejo tariki ya 30 Ugushyingo 2019.

Amagaju ngo ubu ni ukwikoza mu kiciro cya Kabiri agahita agaruka mu cya mbere

Kimwe na Aspor FC, Gasabo United na Kirehe FC na zo zangiwe kwitabira iyi shampiyona ngo kuko zitujuje ibisabwa.

Intare FC na yo iri mu zangiwe kuko itujuje ibisabwa, ni ikipe ifatwa nk’irerero rya APR FC iherutse no kuba iyitije rutahizamu wayo akaba n’uw’Amavubi, Ernest Sugira uri mu bihano nyuma yo gutangaza amagambo yafashwe nabi n’ubuyobozi bw’iriya kipe y’ingabo z’u Rwanda.

Iyi shampiyona y’Ikiciro cya kabiri, izatangira ejo ku wa Gatandatu, Amagaju FC azacakirana na Interforce (i Nyamagabe), Rwamagana City ihure na VJN (i Rwamagana), Impessa FC ikine na Pepinieres FC (Kicukiro), UR FC izakira Vision FC (UR Stadium), Etoile de l’Est ikine na Akagera (i Ngoma) mu gihe Gorilla na yo izakina na Alpha FC (Kicukiro).

Shampiyona y’ikiciro cya kabiri ni yo ivamo amakipe abiriri yerekeza mu kiciro cya mbere buri mwaka, uyu mwaka hakaba harazamutse Gasogi United na Heroes FC mu gihe Kirehe FC na Amagaju FC yo yari mu kiciro cya mbere umwaka ushize ubu yamanutse.

Amagaju FC ni imwe mu makipe yari yamanutse nyuma y’isozwa rya shampiyona y’ikiciro cya mbere 2018-2019 ariko ubu intego ngo ni ukwikoza mu kiciro cya kabiri igahita igaruka.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *