• 28/11/2020 2:08 14

‘Inkumi yonkeje uruhinja yatoye mu gihe cya Jenoside’, urubyiruko rwamuhaye inka

Karongi: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Murambi rwagabiye inka y’igihango  NYIRANDUNGUTSE Siforo wonkeje uruhinja yatoye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu uwo mwana na we ni inkumi.

NYIRANDUNGUTSE Siforo ari kumwe na NYINAWUMUNTU Florence yabashije kurokora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

NYIRANDUNGUTSE Siforo amaze kugira imyaka 46. Yarokoye NYINAWUMUNTU Florence ubu ufite imyaka 26.  Yamutoye we ari inkumi y’imyaka 20, ahita atangira kumwonsa akiri agahinja, yari amukuye mu bantu bishwe.

Uyu murinzi w’Igihango icyo gihe yabaye Malayika Murinzi, yari umukobwa w’imyaka 20 wagiye gutashya inkwi, asanga icyobo baroshyemo abantu bishwe hejuru yacyo hari urwo ruhinja, uwo ni Nyinawumuntu.

Niko kwitwarira ako gahinja arakonsa, ntari yarigeze abyara kugeza amashereka yizanye. Uyu mwana warokotse muri ubwo buryo, amaze kuba mukuru yize amashuri yisumbuye ubu arikorera.

Urubyiruko rwagiye guha umuganda uriya mugore, ibikorwa byarwo byabanjirijwe no kumuhingira imyumbati n’ibijumba ku buso bwa are 10, nyuma bakurungira inzu ye, bayitera ishwagara, ndetse bubaka ikiraro inka bamuhaye izajya ibamo.

Nyinawumuntu Florence ashimira ruriya rubyiruko yari afite ibyishimo.

Ati “Nanjye bambwira ko yanyonkeje, simbizi kuko nari umwana ariko nkurikije impuhwe n’urukundo angirira mbona ari Umubyeyi wanjye. Kandi ni Umubyeyi wanjye nkunda, nzakomeza gukunda. Umutima mwiza afite nifurije buri mubyeyi kuwugira.”

Ntakirutimana Francois ukuriye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Karongi yavuze ko ibikorwa by’urukundo bibaranga.

Ati “Dukora ibikorwa byinshi bifasha Abanyarwanda cyane cyane abatishoboye, twishimiye gushimira uyu mubyeyi kubera igikorwa cy’urukundo yagaragaje, usibye twe n’Imana izabimuhembera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, UWIMANA Phanuel yavuze ko igikorwa cyateguwe nyuma y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda urubyiruko rwahawe n’ubuhamya bw’uyu murinzi w’Igihango rukumva rukozwe ku mutima n’ineza yagiriye uriya mwana.

Ashishikariza buri wese kugira urukundo n’ubwitange nk’uko NYIRANDUNGUTSE Siforo yabikoze. Uwimana Phanuel asaba urubyiruko kwirinda ibirushora mu ngeso mbi kuko byarwicira ejo hazaza.

Ruriya rubyiruko mu Mirenge yose rwubakiye abatishoboye uturima tw’igikoni ndetse basana inzu, barategura gutanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

NYIRANDUNGUTSE Siforo nyuma yo gukuza uriya mwana na we yarashatse, afite umugabo. Batuye mu Kagali ka Nkoto, Umurenge wa Murambi babyaye abana 3 b’abahungu.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nguwo ahubwo umuntu nyampuntu. Uwiteka azamuhe n’umugisha utagabanije

  • Mbega inkuru nzizaaaaa

  • Birashimishije iki gikorwa uyu mubyeyi yakoze ni indashyikirwa mugihe abandi bari ibirura we yabaye Intama yera

  • 🙏Uyumubyeyi sinabona ukomwita kuko Numunyampuhwe urenzeee ukonabivuga , nako afite ubudasa kuba yarirengagije ko nawe yahaburira ubuzima akemera kwitanga akarokora NYINAWUMUNTU byakize kumutima waburiwese wabyumvuse asahora ashimirwa,
    Kandi Murambi youth volunteer igikorwa cye tugifite kumutima .
    Imana ikomeze kumukomereza umutima w’ubumuntu n’Urukundo

  • Umuntu nyamuntu
    Ni ugira ubumuntu
    Agatanga ubuzima
    K’ umwana w’Umuntu
    Igikorwa kiza cya Nyirandungutse cyatumye habaho NYINAWUMUNTU
    Imana imuhezagire iteka🙏

  • Uri rubyiruko rwose rufite isoko ruvomaho! Umutoza w’ikirenga! Murambi rwose bagira udushya twinshi! Ngaho uwakoze umuhanda niho abarizwa!!! Imana ihe umugisha uwo mubyeyi Yakoze igikorwa kiza cyane!!!

  • Rwose urubyiruko rwa Karongi-Murambi bakoze neza cyane kandi uriya mubyeyi ni indashyikirwa abishimirwe byimazeyo.

    Ikindi ni uko nkomeje kumva bari gukora ibikorwa by’ubwtange kandi bishimishije.

    Abandi nabo bigireho rwose

  • Turashimira urubyiruko rw’abakorerabushake rwa karongi ibikorwa bakomeje Gukora by’indashyikirwa.

    No muminsi ishije twabonye bakusanyije ibihumbi magana atandatu (600,000) yo gutangira ibantu mutuel de sante bravo kbs

  • Bravo!!

  • uwashobora kubona numero zuwo mubyeyi yazimpa?ndashaka kumufasha
    Kuvuga ngo yamushyize ku ibere amashereka arizana SIBYO,keretse abaye yari atwite,kuko imisemburo ikora amashereka itangira kubaho ari uko umubyeyi atwite….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *