• 28/11/2020 1:12 09

Inkiko zigiye kujya zihuza abaziregeye

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Bwana Harrison Mutabazi yabwiye UMUSEKE ko hari gahunda igiye kuzatangizwa yo guhuza abaziregeye, bakumvikana mbere y’uko urubanza rujya mu mizi. Ibi ni uburyo bumwe bwo kugabanya imanza zivamo abatsinda n’abatsindwa bagafungwa.

Bwana Harrison Mutabazi

Ikiganiro yahaye UMUSEKE kibanze ku biteganyijwe gukorwa mu Cyumweru cyahariwe ubucamanza kizatangira taliki 23 kikarangira taliki 27 Ugushyingo, 2020.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubucamanza kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Iyi gahunda yatangiye muri 2018 kandi iracyakomeje.

Harrison Mutabazi avuga ko buri mwaka bategura insanganyamatsiko bitewe n’icyo babona gikenewe.

Ati: “Gahunda y’Icyumweru cyahariwe ubucamanza yatangiye muri 2018 ariko buri mwaka mu butabera tugena insanganyamatsiko zihariye kugira ngo zizaganirweho, hagamijwe kunoza imitangire y’ubutabera kubagana inkiko zo mu Rwanda.”

Mutabazi avuga ko  muri uyu mwaka w’ubucamanza hazarebwa icyakorwa ngo habeho ubuhuza hagati y’urega n’uregwa kugira ngo biyunge ikirego kitaratangira kujya mu mizi.

Avuga ko abantu bagombye kwirinda kwitiranwa ubwunzi bwo mu nkiko n’ubwunzi bukorwa n’urwego rw’Abunzi.

Kuri we aho bitandukaniye ni uko ubwunzi bwo mu nkiko buzakorerwa abantu bamaze kugeza ikibazo cyabo mu rukiko mu gihe ubwunzi busanzwe bwo buba bugamije kurinda ko abantu bagana inkiko, ahubwo bakungwa hagati yabo.

Yabwiye UMUSEKE ko ubwunzi bwo mu nkiko buzakorwa n’Abacamanza n’abanditsi b’inkiko.

Mu ntangiriro z’Icyumweru kizatangira ku wa Mbere taliki 23 Ugushyingo, 2020 hateganijwe ikiganiro kizahuza Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Abanyamakuru.

 

Inzego zigize urunana rw’ubutabera zizitabira ibikorwa byo mu Cyumweru cy’ubucamanza:

1.Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire
2.Abakozi b’inkiko nkuru
3.Abakozi bunganira urwego rw’ubucamanza
4.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)
5.Ubushinjacyaha Bukuru
6.Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS)
7.Urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko (Legal Aid Forum)
8.Urwego rushinzwe kurangiza imanza
9.Minisiteri y’Ubutabera

Ku wa Kane taliki 19, Ugushyingo, 2020 Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG George Rwigamba yabwiye abanyamakuru ko kimwe mu bibazo biri muri gereza zo mu Rwanda ari ubucucike bukabije bw’abazifungiwemo.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ngira ngo ariko urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko ni rwo rugaga rw’abavoka, Legal Aid Forum ikaba Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *