• 09/12/2019 8:36 14

Ingorane n’ingingo za Pink, umukobwa ukora Gospel muri Rap

Ntabwo ari Alecia Beth Moore wo muri US ni Uwineza Clarisse wo mu Rwanda na we ufite akazina ka Pink mu muziki, aririmba indirimbo z’Imana ariko mu njyana ya Rap. Avuga ko iyi njyana yonyine ituma hari abashidikanya ubukirisitu bwe cyangwa abayikora b’abakirisitu.

Pink ukora Rap mu muziki wo guhimbaza Imana
Pink ukora Rap mu muziki wo guhimbaza Imana

Amaze gukora indirimbo zitandukanye nka ‘You love me’, ‘Hold on’ na ‘Intwaro z’ Imana’ ari nayo nshya afite ubu.

Iyo ndirimbo ye nshya yise ‘Intwaro z’ Imana’ ngo yayikoreye muri Mozambique kubera umu Producer waho ngo wakunze uko aririmba.

Iyi ndirimbo ye ishingiye mu byanditswe mu ‘Abefeso’ by’uko umukirisitu nyawe aba ahagaze ngo arwanye satani anakomere mu kwizera.

Rap mu Rwanda imenyerewe cyane mu basore baririmba amagambo akarishye y’umujinya, ibibazo, agahinda n’ibindi bikaze, ntimenyerewe cyane mu muziki uhimbaza Imana.

Pink ni umuraperi ariko uhimbaza Imana, akunda kuba yiyambariye nk’uko abakora iyi njyana bambara.

Pink ati “Nkitangira ntabwo abantu babyakiraga neza, hari naho nabigenderagamo wenda bakantumira ngo nzajye kuharirimbira nk’umuyobozi waho yambona akaba arabyanze ariko ubu bamaze kumenya, benshi bagenda babyumva gake gake”.

Ibi ariko ngo ntawe yabirenganyiriza kuko iyi njyana ari nshya muri muzika ya ‘gospel’ mu Rwanda.

Mu gukomeza kuzamura iyi njyana mu Rwanda, we na bagenzi be ngo bashinze itsinda bise  ‘Street lights’ngo berekane itandukaniro mu gutanga ubutumwa bwigisha.

Icyo bakeneye ngo ni uko abantu babagirira ikizere maze bakabagezaho ijambo ry’Imana mu buryo bwabo.

Pink ati “nta bundi buryo nanjye narisangizamo abandi uretse kuba nakora iyo Rap yanjye kugira ngo ubutumwa butambuke, ntihakagire ugira impungege wenda ko namugusha.”

Avuga ko kimwe no muri RnB n'izindi na Rap hacamo ubutumwa bwiza
Avuga ko kimwe no muri RnB n’izindi na Rap hacamo ubutumwa bwiza

Reba indirimbo ye nshya:

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *