• 14/12/2019 6:55 13

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA MUTONI Diane RUSABA GUHINDUZA IZINA

Uwitwa MUTONI Diane mwene MBUGURIZE Anselme na MUKAMUGANGA Immaculée utuye mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ubarizwa kuri telephone no 0786338157;

Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe, MUTONI Diane agasimbuza izina MUTONI, izina KANEZA no kongeraho izina NIZEY akitwa Diane KANEZA NIZEY mu irangamimerere.

Impamvu atanga ni uko izina MUTONI, yarisimbuje izina KANEZA mu mazina yari asanganywe, MUTONI Diane, yitwa KANEZA Diane ubwo yajyaga gushaka imibereho mu gihugu cy’Ubwongereza; nyuma aza gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko na Bwana Emile NIZEY, yongera izina NIZEY mu mazina ye Diane KANEZA, yitwa Diane KANEZA NIZEY mu Rwandiko rwe rw’Abajya mu Mahanga/ Passport rw’Ububiligi;

Akaba asaba kwemererwa, binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, gusimbuza izina MUTONI, izina KANEZA no kongera izina NIZEY mu mazina asanganywe, MUTONI Diane, bityo akitwa Diane KANEZA NIZEY mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

**********

2 Ibitekerezo

  • Ubwo se ibyo byakwemerwa? Ngo yagiye mu bwongereza gushaka ubuzima maze izina Mutoni arisimbuza Kaneza! Ntampamvu? Ndumva yabanza agasobanura impamvu yabomuteye, igakurikiranwa kuko ntabwo bisobanutse. Bishoboka ko haari icyari kibyihishe inyuma.

  • Izina Nizey ryiyongeremo ubwo arishaka, ariko nibskora divorce cg agashaka undi mugabo nyuma yo gupfakara ntakaduteshe umutwe ngo arashaka ko riva mu mazina ye yitirirwe umugabo mushya.
    Kuba yanze izina Mutoni byo ahubwo akwiye kubiryozwa, ni amanyanga abyihishe inyuma ataragaragara ndetse no akaryozwa kurimanganya nkana inzego z’ubuyobozi abigambiriye.

    Hazarebwe kandi niba Nizey atarahoze ari Nizeyimana bigahinduka nyuma kubera nabwo impamvu zidasobanutse.

    Guhinduranya amazina ni iturufu abanyabyaha bakiresha cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *