• 11/12/2019 4:24 03

Ingingo barega ko zibangamiye ubwisanzure nazo zaburanweho

Me Richard Mugisha n’abunganizi be barasaba ko n’ingingo ziri mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano muri rusange babona zinyuranyije n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga ivuga ku bwisanzure bwa muntu mu gutanga ibitekerezo zigomba kuvanwa muri iki gitabo. Abunganira Leta bo basobanuye ko niba hari ibyo zidasobanura neza byasobanurwa ariko ntizive muri iki gitabo kikiri gishya.

Me Mugisha (hagati) n'abamwunganira muri uru rubanza Me Kabatsinga na Me Nkundabarashi
Me Mugisha (hagati) n’abamwunganira muri uru rubanza Me Kabasinga na Me Nkundabarashi

Ni ingingo ya 154 isobanura ikanavuga ibihano ku cyaha cyo “Gusebya mu ruhame imihango y’idini”

Iyi ngingo Me Mugisha n’abamwunganira bavuga ko idasobanutse bityo ishobora kuba intandaro yo gukoresha nabi itegeko kandi ngo hari ingingo n’amategeko mboneza mubano isobanura ibi.

Hari n’ingingo ya 233 na 236 zivuga ku gukoza isoni abayobozi b’igihugu no gutukana cyangwa Gusebya Perezida wa Repubulika

Me Mugisha avuga ko izi ngingo zibangamiye uburenganzira bw’ubwisanzure butangwa n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga ku banyarwanda bose, ndetse zikabangamira uburenganzira bw’itangazamakuru bwo gukora mu bwisanzure.

Avuga ko nko “Gusebanya” mu mwuga w’itangazamakuru uwabikoze aba yarenze ku mategeko agenga uwo mwuga kandi hari n’inzego zishinzwe kumukurikirana bityo ati “nta mpamvu byaguma muri penal code”

Me Nkudabarashi wunganira Me Mugisha avuga ko ingingo ya 154 yo uyirebye neza yambura abantu uburenganzira bwo kuvuga bisanzuye ku mihango y’idini kuko iyi ngingo idasobanutse yakwifashishwa mu kumurega icyaha kidasobanutse.

Ingingo za 233 na 236 zo Me Nkundabarashi avuga ko zitonesha abanyarwanda bamwe kandi Itegeko Nshinga rivuga ko abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko.

Ati “Twebwe igitekerezo cyacu ni uko tuvuga ngo abantu bose barareshya imbere y’amategeko bagombaga kurengerwa n’amategeko mu buryo bumwe no mu buryo bungana. Iyo hariho umuntu umwe bigaragaye ko mugihe habayeho igikorwa cyo kumusebya bikaba ari icyaha gikurikiranwa n’amategeko mu gitabo mpanabyaha abandi ntibibe bityo tubona nta kuringanira kwanga guhari imbere y’amategeko”.

Abahagarariye itsinda ry’ishuri ryigisha amategeko ryo muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaje ko bashyigikiye ko izo ngingo ziri mu gitabo cy’ibyaha n’ibibano zikurwano zigashyirwa mu mategeko mboneza mubano.

Me Kabibi wunganira Leta muri uru rubanza we yavuze ko izi ngingo zashyizwe muri iki gitabo bibanje kwigwaho kuko ibi bivugwa byose ari ibyaha bigomba guhanwa, avuga ko niba ahubwo bifite inyito zitari zo mu magambo ibyo byakosorwa ariko ntizivanwe mu byaha bihanwa.

Nyuma yo kumva impande zombi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wari uyoboye iri buranisha yavuze ko bazasoma umwanzuro kuri uru rubanza tariki 24 Mata 2019.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Buriya ni imitwe kugirango bahe umwanya MUGISHA.mwamuhaye hatabayeho tekiniki

  • birabangamye rwose kandi butuma ntakwisanzura kubaho mugutanga ibitekerezo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *