• 19/01/2020 10:39 36

Ingengo y’Imari y’igihugu ya 2019/2020 yiyongereyeho miliyari 291.7Frw

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanziriza mushinga y‘ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2019/2020, ni miliyari 2876.9 Frw yavuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana asobanura iby’ingengo y’Imari ya 2019/2020

Dr Ndagijimana Uzile, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasabobanuye ko ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw, angina na 11% ugereranyije n’iya 2018/2019.

Yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2019/2020 amafaranga azava imbere mu gihugu n’inguzanyo azaba yihariye 85.8%, inkunga y’amahanga igasigarana 14%.

Ati “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw, bingana na 68% by’Ingengo y’imari yose ya leta mu 2019/2020. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.4 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 497 Frw.”

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020 inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugabanukaho 4%, zikava kuri Miliyari 425.4 zikagera kuri Miliyari 409.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 14 % by’Ingengo y’imari yose.

Inguzanyo z’amahanga zo ziteganyijwe kwiyongeraho 7%, zikava kuri Miliyari 464.3 zikazagera kuri Miliyari 497 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga ava imbere mu gihugu n’inguzanyo zo hanze igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 85.8% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020.

Dr Ndagijimana ati “Birakomeza gushimangira urugendo rwo kugera ku ntego yo kwigira.”

Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1424.5 angana na 49.5% by’ingengo y’imari yose, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere ni Miliyari 1152.1 angana na 40% by’ingengo y’imari yose.

Miliyari 244.1 angana na 8.5% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta, harimo imishinga y’ingenzi, irimo kubaka ikibuga k’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi Banki y’Igihugu itsura Amajyambere BRD, n’ibindi.

Ministiri w’imari n’Igenamigambi avuga ko uteranyije amafaranga ashyirwa mu mishinga ya Leta n’ashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta, bigera kuri 48.5%.

Hari kandi amafaranga agera kuri Miliyari 56.1 bingana na 1.9% by’ingengo y’imari yose akazakoreshwa mu kwishyura ibirarane (Miliyari 30.6 ) no kongera ubwizigame bwa Leta (Miliyari 25.5).

Minisitiri Ndagijimana ati “Gahunda z’ibikorwa bizakoreshwamo amafaranga mu ngengo y’imari ya 2019/20 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, izadufasha mu nzira igana mu kerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kiri mu kiciro cy’ibihugu biueye imbere kandi bifite abaturage babayeho neza.”

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020 hateganyijwe guhanga imirimo mishya igera ku bihumbi 213,198, Guteza imbere imijyi , gukomeza guteza imbere urwego rw’inganda, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nibyiza rwose rwanda komeza waguke nizereko haziyongeraho2% ku gashahara ka teacher? Byigweho

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *