• 12/12/2019 6:13 49

Ingaruka z’umwangavu watewe inda zigomba kwirengerwa na babiri- Min Nyirarukundo

Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu Karere ka Kamonyi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignacienne avuga ko uwateye inda agomba gufatanya n’uwo yayiteye mu kurera umwana aho kubiharira Umukobwa wenyine.

Nyirarukundo Ignacienne uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignacienne yabivuze ahereye ku mibare y’abangavu basambanyijwe bamwe bakabyarira iwabo, ingaruka zikirengerwa n’Imiryango bakomokamo ababahohoteye bigaramiye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko  dosiye  z’abakorewe Ihohoterwa zirenga  ibihumbi 3 mu Gihugu  mu myaka ibiri ishize, zimaze kuregerwa Urwego rw’Igihugu  rw’ubugenzacyaha.

Avuga ko  uyu mubare w’abana b’abakobwa basambanywa ugomba kujyana n’ababakoreye Ihohoterwa bagafatwa bagahanwa ndetse bagatunga n’amafaranga atunga abana n’abo baba bateye inda.

Ati “Akenshi usanga abateye inda batavugwa, ingaruka zikirengerwa n’umukobwa gusa ibi bigomba gucika uwateye inda akaba ari we wirengera ingaruka nyinshi zisaba amafaranga ndetse agahanwa hakurikijwe amategeko.”

Nyirarukundo avuga ko Akarere ka Kamonyi kaza mu myanya ya mbere mu kugira umubare munini w’abana b’abakobwa bahohotewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice avuga ko  kuva muri Mutarama kugeza mu kwakira 2019  abakobwa 187 basambanyijwe, muri bo abagera kuri 77  babyarira  iwabo.

Yagize ati “Iyi mibare ni iyo abasambanyijwe ariko iyo ushyizemo abahohotewe bose muri uyu mwaka usanga ari benshi baruta kure uyu mubare.”

Muri ibi biganiro, banenze abantu bahishira abasambanyije abana n’abatera inda bitwaza ububasha n’inyungu abakekwaho ibi byaha baba bafite.

Bakavuga ko uwasambanyije umwana w’umukobwa akamutera agomba guhanwa kimwe n’uhishira uwakoze icyo cyaha.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Kamonyi rugaragaza ko muri dosiye ibihumbi 3 060  baregewe, ibihumbi 2996 zoherejwe mu bushinjacyaha  zikaba zaratangiye kuburanishwa.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ruvuga ko dosiye nyinshi rwakiriye zikubiyemo ikibazo cyo gusambanya abana, guhoza ku Nkeke no gukoresha nabi umutungo ku bashakanye kuko zirenga ibihumbi 6 mu mwaka wa 2018-2019.

Guverineri w’A,ajyepfo, CG Gasana Emmanuel
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi bitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Kayitesi yavuze ko buri wese akwiye guhagurukira iki kibazo
Abayobozi mu nzego zitandukanye
Nigirente Fidèle na Mukamana Marcelline batanze ubuhamya ko babanye neza nyuma y’Imyaka myinshi Nigirente Fidèle ahohotera Umugore we

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Abakobwa bakiri bato bashukwa n’utuntu twinshi: Amafaranga,telefoni,ibiryo byiza batabona iwabo,etc…UMUTI waba uwuhe? Twe nk’Ababyeyi no mu idini dusengeramo ,dufasha abana tubigisha amahame ya bible bakivuka (bible principles) kandi tugahozaho.Urugero,tubigisha ko Imana ishishikariza ABANGAVU “Guhunga Irari rya gisore” (to Flee from youthful desires) nkuko 2 Timothy 2:22 havuga.Tukabereka ko muli Umubwiriza 12:1,hasaba ABANGAVU “gushaka Imana mbere na mbere”,aho gukabya kurarikira amafaranga n’ibintu. Aya mahame yose hamwe n’andi menshi dusanga muli Bible,tuyigisha abana bacu hakiri kare,bagakura “batinya Imana”,bakirinda inshuti mbi (bad associations) nkuko 1 Abakorinto 15:33 havuga.Ibyo bibarinda kujya mu basore n’abagabo hamwe no kubyara ndetse n’izindi ngaruko abandi bangavu bahura nazo.Nkuko mwese mujya mubibona,tujyana n’Abana bacu mu nzira tukabwiriza ijambo ry’Imana,kubera ko ari “umurimo” Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose,nkuko Yohana 14: 12 havuga.Bituma Abana bacu bakunda Imana kandi bakayitinya,bigatuma batandukanye n’abandi bana.Nguwo UMUTI rukumbi urinda Abangavu kwiyandarika.

  • Ndumva mwagombye kuvuga Ingaruka ku mwangavu kuko ingaruka z’umwangavu ubwo niwe waba ubaye ingaruka kandi atari byo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *