• 09/12/2019 8:23 58

Ingabo zatangije ibikorwa bizihuza n’abaturage, ibizakorwa bibarirwa agaciro ka za miliyari

Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali, n’ahandi hatandukanye mu gihugu, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije iterambere, n’imibereho myiza y’abaturage byiswe “Citizen Outreach Program” bizamara amezi atatu.

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert n’abaturage mu gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije iterambere n’imibereho myiza

Mukamisha Enatha utuye mu murenge wa Kigali, mu kagali ka Kigali mu mudugudu wa Kadobogo yavuze ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda yabyakiriye neza kandi yakunze ukuntu baberetse urukundo bagafatanya kubaka umuhanda.

Ati “Biranshimishije uburyo twafatanyije n’Ingabo mu bikorwa by’iterambere kandi turabyizeye ko n’ubutaha bazadufasha no mu bindi bisigaye, kandi n’ibi byakozwe tugiye kubibungabunga.

Chantal Rwakazina Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko muri iki gihe cy’ubukangurambaga bazashyiraho amateme afasha abaturage kugenderana, Ingabo z’u Rwanda zikazabafasha mu kubakira abatishoboye muri gahunda mu bikorwa byo kuzamura imibereho yabo “Human Security Issue”, inzu zizabubakirwa ziba ziri mu Karere ka Nyarugenge no muri Gasabo.

Ati “Ubwo bufatanye hagati y’Ingabo n’abaturage burahari kandi twizeye ko buzakomeza. Abaturage batuye mu manegeka ni benshi bashobora kuba barenga 10 000, iki gikorwa ni ntangiriro kuko kubakira abantu 10 000 ntabwo byoroshye kuko ntabwo byahita biba aka kanya, ariko iki ni igikorwa kinini kigaragaye kandi ni intambwe ikomeye.”

Rwakazina Chantal yakomeye avuga ko batangiye gahunda yo kubakira imiryango igera kuri 240 mu bufatanye bw’inzego zose hariya mu murenge wa Kigali ahubakwa umudugudu w’ikitegererezo, ariko kubera uburyo ari hagari ngo hashobora no gucumbikira imiryango irenze kuri iriya.

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Murasira Albert yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zo kurinda igihugu no gufatanya n’izindi nzego muri gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Ati “Nibyo twaje gufatanya n’abaturage kugira ngo tubagezeho amazi, n’ibikorwa remezo kandi muri ibi bikorwa hakorwamo ubuhinzi, ubuvuzi, ndetse n’ibindi, ibi bibafasha (abaturage)  bigatuma babyiyumvamo noneho bakagerageza no kubisigasira, bakumva ko ari ibyabo.”

Minisitiri w’Ingabo yakomeje avuga ko ibikorwa mu gihugu bigamije guteza imbere abaturage, kandi iyo umuturage ibigize ibye, agira umuco w’ubwitange no gukunda igihugu.

Hashize imyaka icumi ibi bikorwa bitangiye mbere byitwaga “Army Week” ariko byahinduriwe izina byitwa “RDF Citizen Outreach Program.”

Hateganyijwe ko muri iyi gahunda bazavura abarwayi 137,900, bakubakira abatishoboye inzu 1 141, hazahinga ubuso bwa hegitari 11,139 ndetse ngo hazabaho kurwanya isuri kuri km² 453 harimo no kwita ku bidukikije.

Ibi bikorwa byabaye ubushize byari bifite agaciro ka miliyari 200Frw, uyu mwaka ngo ibikorwa bizakorwa bizarenza miliyari 300Frw. 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Mme Chantal Rwakazina na we yakoze umuganda muri ibi bikorwa by’ingabo bigamije kwegera abaturage
Abaturage n’ingabo n’izindi nzego zishinzwe umutekano bakora umuyoboro w’amazi iruhande rw’umuhanda
Abayobozi basobanurirwa ibikorwa by’ubwubatsi by’umudugudu w’ikitegererezo wubakirwa abatishoboye
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Murasira yavuze ko abaturage bakwiye kwiyumva mu bikorwa bibubakirwa bakamenya ko bagomba kubisigasira
‘Karama model Village’ ni umudugudu watangiye kubakirwa imiryango 240 itishoboye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nta kibazo yose aba yavuye mu misoro yacu turabibashimira ahubwo babikoze buri kwezi byarushaho kuba byiza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *