• 14/12/2019 11:14 41

Ingabo za DRC zishe undi mujenerali wa MRCD-Ubumwe-FLN

Ingabo za DRC zishe Gen Jean Pierre Gaseni wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda witwa MRCD-Ubumwe-FLN. Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe hishwe undi musirikare mukuru muri uriya mutwe witwa Gen Juvenal Musabyimana. 

Gen Jean Pierre Gaseni

 

Hari hashize amezi make kandi ingabo za DRC zishe Gen Sylvestre Mudacumura wari ushinzwe ishami rya gisirikare rya FDLR, uyu ukaba wari umutwe ushinjwa kubamo abantu benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umutwe MRCD Ubumwe-FLN usanzwe uyoborwa na Paul Rusesabagina urwanya Leta y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe yanditse kuri Twitter ati: “ Gaseni yishwe mu gitero gikomeye cyagabwe n’ingabo za DRC. Umutwe FLN kandi murabizi ko wakunze kwigamba ibitero ku Rwanda, bafashijwe kandi bacumbikiwe n’u Burundi.”

Umutwe FLN wagabye igitero cya mbere ku Rwanda muri 2018  unyuze mu ishyamba rya Nyungwe uvuye  mu Burundi.

Nyuma wagabye ikindi mu Ukuboza 2018, utwika imodoka zacaga mu muhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe.

FLN ni umutwe wa gisirikare w’umutwe MRCD, ukaba uyoborwa na Gen Wilson Irategeka wahoze muri FDLR.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wa FLN yarafashwe, ubu ari mu nkiko mu Rwanda aburanishwa.

The New Times

UMUSEKE.RW

 

3 Ibitekerezo

  • Turi abahanga mu iperereza pe! Iyicwa ry’uriya mujenerali twaritangaje ingabo za FARDC n’abategetsi ba Kongo batarabikora. Twabatanze umushi.

  • kwica siwo muti urambye w’amahoro

  • Murenzi we kwica umwicanyi ni umuti urambye w’amahoro

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *