• 28/01/2020 2:37 37

Ingabo 5200 za USA zoherejwe ku mupaka wayo na Mexico

Ku itegeko rya Donald Trump, Igisirkare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyohereje ingabo 5200 guhagarika ibihumbi by’abimukira biri kwerekeza muri iki gihugu.

Ingabo za America ngo zirakwira hose ku mupaka wa Mexico na yo ku buryo abimukira bazabura aho bamenera binjira

Aba bimukira bamaze igihe biteguye, ubu bageze muri Km 1400 hafi y’umupaka w’Amajyepfo America ihuriraho na Mexico.

Biteganyijwe ko abasirikare boherejwe na Pentagon (Minisiteri y’ingabo muri USA) bagera kuri uyu mupaka mu mpera z’iki cyumweru, bakitegura guhangana n’abimukira babura iminsi mike ngo bagere ku butaka bifuzaho amaramuko n’ibindi barota bataboneye mu bihugu byabo.

Gen. Terrence John O’Shaughnessy uri mu bayoboye izi ngabo avuga ko bazakora uko bashoboye kose bagafunga akitwa inzira n’icyanzu abimukira binjiriramo bajya muri Amerika ku buryo ngo bazasubizwa aho bavuye.

Ati: “Tuzaba turi mu bice byose abantu bakwinjiriramo ku buryo tuzafasha abinjira n’abasohoka gukaza umutekano wo ku mupaka.”

Amerika yiteguye nk’abimukira nk’intambara idasanzwe ku buryo ibimodoka by’intambara n’indege zihariye z’intambara byateguwe.

Perezida Donald Trump ntiyahwemye kugaragaza ko nta bimukira agishaka ku butaka bwa Amerika.

Arashaka no gukuraho ubwenegihugu bwahabwaga abana bose bavukira muri Amerika kandi babyawe n’abimukira bitewe n’amategeko.

Trump avuga ko aba bimukira buzuyemo abanzi ba Amerika agashimangira ko harimo abagize imitwe y’ibyihebe.

Ku wa mbere w’iki Cyumweru, yanditse kuri Twitter abwira abimukira ati: “Nimusubire iwanyu. Ntabwo muzakirwa muri USA mu gihe mutaje byemewe n’amategeko. Iki ni igitero ku gihugu cyacu kandi abasirikare barabategereje.”

Aherutse kandi gutera ubwoba ibihugu byo muri Amerika yo hagati ko azabigabanyiriza inkunga mu gihe bizakomeza guha inzira abimukira babarirwa mu 6,500 bari guturuka muri Honduras, Guatemala na El Salvador.

Abademokarate (Democrats) banenga bakanarwanya ibitekerezo bya Trump, bamushinja gushaka guhuma amaso Abanyamerika abereka ko ibibazo igihugu gifite babitezwa n’abimukira mu gihe bo bemeza ko ikibazo ari Trump ubwe.

Abimukira biganjemo abava mu bihugu bya America y’Epfo

Dieudonne MANIRAKIZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • None se ko na trump ari umwimukira, yewe na se na sekuru na sekuruza. Ariko nyine ntakundi, ubundi abayobozi b’ibihugu bakomokamo yafashije abaturage babo gutera imbere

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *