• 15/12/2019 12:28 59

Indonesia: Abamaze GUHITANWA na Tsunami ni 373

Updated: Imibare itangazwa kugeza ubu iravuga ko abantu bamaze kwicwa n’umwuzure wa Tsunami ni 373. Ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize nibwo umwuzure witwa Tsunami uterwa no kuruka kw’ikirunga kiba mu nsi y’inyanja wabaye mu gihugu cya Indonesia. Abakomeretse kugeza ubu ngo ni 1459.

Iki kirunga cyateje umutingito munsi y’inyanja nawo uteza umwuzure(Tsunami) wahitanye abantu 281

Ubutabazi burakomeje ariko buri guhura n’imbogamizi ziterwa n’uko imihanda yangijwe cyane n’umutingito.

Umuvugizi w’Ikigo cya Indonesia gishinzwe ubutabazi bwihuse, National Disaster Management Agency, witwa Sutopo Purwo Nugroho yabwiye BBC ko hari impungenge ko hashobora kongera kubaho undi mutingito bityo asaba abaturiye agace uwa mbere wabereyemo kwimuka bakajya kure.

Ikibazo ariko ngo ni uko ikigo cyabo gifite ubushobozi bwo kubona ko hari iruka ry’ikirunga riri hafi ariko ntikibone ingaruka riri bugire ku mazi ari mu birwa bya Indonesia bigituriye.

Igihugu cya Indonesia gifite 13% by’ibirunga byose biri ku isi. Kuba ari igihugu kiri mu Nyanja y’Abahinde mu majyepfo ashyira uburasirazuba.

Tsunami ni iki?

 

Tsunami ni izina ry’Ikiyapani. Ni umwuzure uterwa n’uko amazi y’inyanja ahungabana cyane abitewe n’ikintu runaka cyaba kiri munsi yayo cyangwa giturutse hejuru yayo. Iki kintu gishobora kuba ari umutingito, ibikoma birukwa n’ikirunga, ikibuye kivuye mu kirere(meteorite) n’ibindi.

Ubusanzwe ariko amazi y’inyanja cyangwa ibiyaga binini ahora anyeganyega kubera rukuruzi y’ukwezi cyangwa izuba, ariko ibi ntibyitwa Tsunami kuko bidatera umwuzure.

Ifoto y’indege yerekana umwotsi wazamukaga mu kirunga. Hari impungenge ko hakongera kuba undi mutingito
Police iri gutanga ubufasha ngo irebe ko ntabarokotse
Abantu bashenguwe no kubera ababo batishimanye mu minsi mikuru irangiza umwaka

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *