• 11/12/2019 10:43 53

Indonesia: Abagera kuri 830 bamaze kumenyekana ko bahitanywe na Tsunami

Update: Abamaze guhitanwa n’umutingito wabereye muri Indonesia mu kirwa cya Sulawesi wari ufite igipimo cya 7.5 bamaze kugera kuri 830.

Nibura abantu 384 bamenyekanye ko bishwe n’iki kiza abandi basaga 500 bakomeretse

Umuyobozi w’Ikigo cya Indonesia gishinzwe guhangana n’ibizi witwa Sutopo Purwo Nugroho yabwiye CNN ko byibura abantu miliyoni 2.4 baba baragizweho ingaruka n’uriya mutingito.

Amazi y’umuhengeri ufite imbaraga nyinshi cyane yazamutseho m 3 munyanja atwara ibintu byinshi ku kirwa cya Sulawesi.

Video igaragaza ayo mazi aturutse mu nyanja azanye imbaraga abantu bagerageza guhunga kubera ubwoba, kandi yihatenye umusigiti.

Umugi wa Palu wibasiwe cyane, inzu ibihumbi zasenyutse harimo ibitaro, za hoteli n’amaguriro.

Abatabazi bakomeje kugerageza kurokora abatsikamiwe n’ibinonko by’inzu zasenyutse ariko barahura n’imbogamizi z’uko ibiti by’amashanyarazi byaguye.

Umuhanda mukuru w’umugi wa Palu wafunzwe kubera inkangu ndetse n’ikiraro cyaho cyahirimye.

Abashinzwe ubutabazi muri Indonesia batangaje ko abantu 384 bitabye Imana, ariko imibare ikaba ishobora kwiyongera. Inkomere zo zirabarirwa mu bantu 540.

Sutopo Purwo Nugroho, Umuvugizi w’urwego rushinzwe guhangana n’ibiza yatangarije Reuters ati “Imirambo myinshi yatoraguwe ku nkombe z’inyanja kubera ko ari Tsunami, ariko imibare nyayo ntiramenyekana.”

Yavuze ko ubwo ariya makuba yabaga ejo ku wa gatanu abantu benshi bari bakiri ku nkombe z’inyanja kandi ngo babonye amazi abasatira ntibahita bahunga.

Yavuze ko abarokotse ari ababashije kurira hejuru mu biti bifite nibura m 6 z’uburebure.

Ku wa gatanu umutingito udakanganye wahitanye umuntu umwe mu mugi w’uburobyi wa Donggala muri Indonesia.

Muri uriya mugi wa Palu, abantu amagana biteguraga gutangira ibirori bibera ku nkombre z’amazi byari gutangira ku wa gatanu nijoro.

Imigi ya Palu na Donggala ituwe n’abantu 600,000 Perezida w’igihugu, Joko Widodo yatangaje ko ingabo zoherejwe muri kariya gace gutabara abarokotse.

Tsunami ni amazi yo mu nyanja azamuka hejuru bitewe n’umutingito wabereye munsi y’inyanja. Mu 2004 tsunami yatewe n’umutingito mu kirwa cya Sumatra muri Indonesia yahitanye abasaga 226,000 mu bihugu byegereye inyanja y’Abahinde harimo abagera ku 120,000 bo muri Indonesia.

Abatabazi bageragezaga kuvurira abantu hanze kuko ibitaro byasenyutse
Inzu nyinshi muri uriya mugi wa Palu zasenyutse

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ibi byorezo bikomeye kurusha kera,biterwa nuko abantu bangije ikirere (Air Pollution),bigatera Climate Change.Niyo mpamvu mubona Imiyaga,Imvura n’Ubushyuhe bidasanzwe.Mulibuka ejobundi muli Amerika ukuntu bimuye hutihuti abantu barenga 20 millions,kuli Eastern Coast.
    Nk’abakristu,twibuke ukuntu Yesu yajyaga ahagarika imiyaga ikamwumvira.Yatwerekaga uko azajya abigenza,igihe Imana izamuha ubutegetsi bw’isi yose,akayigira paradizo nkuko dusoma muli Revelations 11,umurongo wa 15.Tujye dukora kugirango tubeho,ariko dushake na paradizo yenda kuza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *