• 12/12/2019 4:00 33

Indege yarimo abantu 188 yaguye mu nyanja, ntawarokotse uraboneka

Muri iki gitondo indege yarimo abagenzi 188 bavaga ku kibuga cy’indege i Jakarta muri Indonesia yahanutse nyuma gato yo guhaguruka igwa mu Nyanja iri mu nzira ijya ku kirwa kitwa Pangkal Pinang. Kugeza ubu ntawayirokotse uraboneka.

Iyi ndege yahindutse ubushwangi

Iyi ndege Lion Air’s flight JT-610 yabuze itumanaho na za radar ziyiyobora bituma abapilote basaba ko bagaruka ku kibuga i Jakarta. Yari maze iminota 13 gusa ihagurutse.

Mbere y’uko bagera ku kibuga aho bari baturutse indege yananiwe ubuguma mu kirere irahanuka igwa mu nyanja nk’uko bitangazwa na Associated Press.

Mu ndege harimo abantu bakuru 178, umwana umwe n’uruhinja. Harimo kandi abapilote babiri n’abandi bakora mu ndege batanu.

Mu bantu bari muri iriya ndege harimo na Minisitiri w’imari wa Indonesia.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abaturage bafite benewabo n’inshuti zabo zari muri iriya ndege bahise bajya ku bibuga by’indege (Jakarta na Pangpal Pinang) kubaza amakuru y’ibyabaye n’ababo.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubutabazi muri Indonesia  yabwiye abanyamakuru ko kugeza ubu nta muntu warokotse iriya ndege barabona kandi ngo ibyuma byayo byangiritse byagaragaye bireremba hejuru y’inyanja.

Ubuyobozi bw’Ikigo cya Indonesia gishinzwe iby’indege za gisiviri bwemeje ko iriya ndege yagize impanuka, umuyobozi wa Kompayni y’iriya ndege yavuze ko bagiye gusuzuma ubuzima bwayo basanga nta kibazo ifite kandi ngo abapilote bayo bari abantu b’inararibonye.

Polisi n’izindi nzego  batangiye iperereza ngo bemenye intandaro y’iriya mpanuka.

Yarimo abagenzi 188. Ntawayirokotse uraboneka
Ibikorwa byo gushaka abarokotse birakomeje
Yari ihagurutse Jakarta igana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ababuze ababo bakomeze kwihangana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *