• 07/12/2019 11:50 00

Inama ya G20 iraza kwibanda kuki?

Kuri uyu wa Gatanu i Buenos Aires muri Argentine haratangira inama y’abakuru b’ibihugu bikize ku isi yiswe G20. Bimwe  byitezwe kuza kuganirwaho ni ikibazo kiri hagati y’u Burusiya na Ukraine, intambara y’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na USA n’ibindi. Perezida w’u Rwanda akaba na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Africa na we yaratumiwe.

Ni inama yitabirwa n’ibihugu bikize byibumbiye mucyo byise G20

Umwuka mubi hagati ya Russia na Ukraine watumye Perezida Donald Trump asubika ikiganiro yari bugirane na Vladmin Putin.

Uburusiya bumaze iminsi bwarafatiriye amato y’intambara ya Ukraine n’abasare bayo bari binjiye mu mazi u Burusiya bwita ayabwo.

Ikindi abasesengura bavuga kiza kuganirwaho n’intambara y’ubucuruzi imaze iminsi hagati y’u Bushinwa na USA ku byerekeye ibiciro buri gihugu koherereza ikindi.

Ikibazo cyo gushyuka kw’ikirere n’ingaruka zabyo nacyo ngo kiraza kuba kimwe mubyo abayobozi b’ibihugu bikize bari buganireho.

Perezida Emmanuel Macron yabwiye AFP ko igihugu cye kitazakorana na Brazil ubucuruzi niba itemeye gusinya amasezerano y’i Paris yasinywe muri 2015 yo kurengera ibidukikije.

BBC ivuga ko iyi nama ari ikigeragezo ku bwami bwa Arabie Saoudite kuko igikomangoma Mohammed Bin Salman ushinjwa uruhare rutaziguye mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi nawe ibye ngo bishobora kuza kuganirwaho.

Ku mwuka mubi uri hagati ya Ukraine n’u Burusiya, Angela Merkel yavuze ko u Burusiya aribwo nyirabayazana ariko ko aza kubiganiraho na Putin mu buryo bwihariye.

Umwe mu bahanga mu by’ubukungu witwa  Julian Evans-Pritchard avuga ko uko bigaragara Xi Jinping atiteguye kugira byinshi yemerera Trump bityo ngo kuri iriya ngingo y’intambara y’ubucuruzi hagati yabo ngo nta gifatika kiva muri i Buenos Aires.

Amwe mu mafoto yerekana abayobozi bageze muri Argentine:

Perezidda Paul Kagame nawe yatumiwe muri iyi nama
Theresa May umaze iminsi mu bibazo byo gukura igihugu cye muri EU nawe yageze Argentine
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yakiriwe na Perezida wa Argentine
Perezida wa Turkey Erdogan n’umugore we bururuka indege
Perezida Donald Trump na Melanie Trump basuhuza abari baje kubakira
Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau n’umugore we
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Norendra Modi asuhuza abaje kumwakira
Sinzo Abe Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani
Mohammed bin Salman igikomangoma cya Arabie Saoudite

Perezida Macron asuhuza Perezida wa Argentine Mauricio Macri

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Muli make,baravuga ku bibazo by’intambara:Iy’amasasu n’iy’ubucuruzi.Nkuko abahanga mu bya gisirikare bavuga (senior generals),hari ahantu 6 hashobora guteza intambara ya 3 y’isi (6 Flash Points).
    Hari Ukraine,North Korea,Syria,Taiwan,Baltic States na South China Sea.Ibi biraterwa nuko Amerika,Russia na China bahanganye muli iki gihe,kubera gupingana (Cold War).Bigaterwa n’ibindi bintu 2: PUTIN na TRUMP ni intagondwa,bariyemera.Ikindi ni ibitwaro bikomeye barimo gukora zikomeye kurusha iza kera (hypersonic missiles).Bose barashaka gushyira atomic bombs mu kirere (outer space) kandi hari Treaty ibibuzanya.Chance tugira nuko imana ibacungira hafi cyane.Nkuko bible ibivuga,aho kugirango barwane batwike isi yiremeye natwe dushire,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,hanyuma ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,barimo n’aba bahora biteguye kurwana,aho gukundana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon kandi ushobora kuba uri hafi,iyo witegereje ibintu birimo kubera ku isi.Imana idusaba kwitegura,tugashaka imana,aho kwibera mu byisi gusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *