• 09/12/2019 8:13 43

Inama ikomeye i Kigali yamurikiwemo imideri, Niyitanga muri Forbes Africa,…

Mu cyumweru twaraye dusoje havuzwe amakuru menshi mu mideri arimo imurikwa ry’imideri ryabaye mu nama ikomeye ya Africa Forbes Women Regional Forum 2019 yari iteraniye i Kigali.

Muri iyi nama ya Africa Forbes Women Regional Forum 2019 hamuritswe amakanzu anyuraye

Muri iriya nama yahurije hamwe bamwe mu bagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu bucuruzi n’ibindi, abahanga imideri barimo inzu ya Moshions, Haute Baso, Loin Clothes & Ashes, Rich Factory baboneyeho kwerekana imideri basanzwe bakora.

Muri kiriya cyumweru kandi ku mbuga zandika ku mideri zavuze cyane ku gitaramo cya Kampala International Fashion Week kiri mu bikomeye giherutse kuba mu gihugu cya Uganda.

Iki gitaramo kitabiriwe n’abahanga imideri bakomeye muri Uganda n’ahandi barimo uwitwa Kaijuka Abbas usanzwe wambika itsinda rya Charly na Nina bo mu Rwanda, herekanwe imideri ya Fatumah Asha n’imideri ya Gioseff n’abandi.

Umunyarwanda Kantengwa Judith uzwi nka Judith Heard na we ari mu bamuritse imideri yahanzwe na Kaijuka Abbas muri kiriya gitaramo.

Icyumweru gishize cyasigiye akanyamuneza umuhanzi w’imideri Niyitanga Olivier nyuma yo gushyirwa mu gitabo cya Forbes Africa nka kimwe mu bikomeye cyandikwamo inkuru zifite aho zihuriye na Fashion.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Niyitanga yavuze ko ari ishema kuba imyambaro aheruka gukora ari yo yagendeweho ikamufasha kwandikwa muri icyo gitabo.

Imideri yahesheje ishema uyu munyarwanda, yari yayihanze kugira ngo ayerekane mu gitaramo gikomeye cya Mercedes Benz Fashion Week Kigali ariko akaza kubura amahirwe yo kukijyamo.

Ati “Nahisemo kuyamamaza nyuze ku mbuga nkoranyambaga zanjye bwite. Abanditsi muri Forbes nyuma baranyegereye bambwira ko bishimiye ubuhanga nakoresheje igihe nahangaga iyo mideri ndetse ngo biranashoboka ko iyo mideri yamurikwa mu bitaramo bikomeye birimo n’icya New York Fashion Week kiri  muri bine bikomeye ku Isi.”

Imideri muri Africa Forbes Women Regional Forum 2019

Muri Kampala International Fashion week

Imideri ya Niyitanga yamuhesheje ishema

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *