• 24/01/2020 1:04 50

Imyenda ya ‘Made in Rwanda’ habura iki ngo ikundwe n’Abanyarwanda bose?

Iki ni ikibazo abantu benshi bakunda kwibaza ndetse hari n’abavuga ko imyenda ya ‘Made in Rwanda’ ihenda abandi bakayikemanga umwimerere no kuba idakomeye ku rwego rumwe n’ikorerwa hanze y’igihugu. Iyi nkuru irabisobanura mu buryo burambuye.

Uburambe bw’imyambaro ikorerwa mu Rwanda benshi bifuza ko butekerezwaho

Mu 2018 nibwo hazamuwe imisoro y’imyambaro ya caguwa mu rwego rwo guteza imbere imyenda ikorerwa mu Rwanda, icyo gihe Minisitiri w’imari n’igenamigambi, yavuze  ko imyenda ya caguwa yasoreshwaga amadolari ya America ($) 2,5 ku kilo, ubu izajya isoreshwa $ 4 ku kilo.

Inkweto zasoreshwaga $ 0,4 ku kilo zisora $ 5, aha zikaba zarikubye hafi inshuro 10.

Iki kemezo kandi cyaje gishimangira ibyifuzo by’abahanga imideri bemezaga ko izamuka ry’imisoro y’imyambaro ya caguwa rizabafasha kugurisha no kwigarurira isoko ry’imyambaro imbere mu gihugu.

Kuwa 19 Gicurasi 2018  Umuseke wakoze  inkuru ijyanye n’ivanwaho ry’amahooro ku bikoreshwa mu budozi  bw’imyenda no munganda zitunganya impu, ibyatangaga amahooro ya 25% ntacyo bizajya bitanga.

Icyo gihe twabajije abahanga imideri icyo baba batekereza kuri iki kemezo mu iterambere ry’imyenda bakora.

Uwitwa Cynthia Rupari yavuze ko  iki kemezo kizatuma imyenda ikorerwa imbere mu gihugu icuruzwa ku giciro benshi bakwibonamo.

Yagize ati “Kuba imisoro yari hejuru byatumaga tutagurisha, iyo rero igabanyijwe cyangwa se igakurwaho biradufasha kurangura ibikoresho byinshi ndetse bitandukanye n’ibiri ku isoko imbere mu gihugu.”

Uwitwa Delphine Uwamahoro na we yavuze ko kuba imisoro yavanyweho bizamufasha kongera umubare w’imyambaro yashyiraga hanze buri kwezi, na buri mwaka ndetse ngo bizamufasha guhaza isoko rinini ry’abakenera imyambaro ikorerwa mu Rwanda.

Uwitwa Turahirwa Moses we yagize ati “Tuzabasha gukora imyenda myinshi kuko ibikoresho dukoresha tuzajya tubibona mu buryo bworoshye, ariko kandi cya giciro Abanyarwanda bahoraga bavuga ko kiri hejuru na cyo kizagabanyuka.”

Niba Leta yarongeje imisoro ya caguwa, igakuraho amahooro y’ibikoreshwa mu budozi Abanyarwanda bakeneye iki ngo bambara imyenda ya ‘made in Rwanda’?

Iyo uzengurutse mu muhanda cyangwa n’ahandi hantu hahurira abantu benshi usanga umubare munini w’abari aho biyambariye imyenda yo mu bindi bihugu iyi abenshi bita mangaze (magasin) ariko kandi hari n’abagihitamo kurimba imyenda ya caguwa.

Ni gake cyane uzabona hari uwambaye umwenda wakorewe mu Rwanda, hari n’abavuga ko uburyo iyi myenda ikozwemo iba ifite umwihariko wo kwambarwa umuntu agiye mu birori gusa kuruta uko umuntu yayambara agiye muri gahunda zisanzwe z’umunsi.

Rupari Cynthia yemeje ko ikurwaho ry’amahooro ku bikoreshwa mu budozi bizabafasha kugurisha cyane

Haracyari imbogamizi

Mu kiganiro kirambuye umunyarwenya witwa Nkusi Arthur yagiranye n’Umuseke yavuze ko ubusanzwe akunda kwambara imyenda ya ‘made in Rwanda’ mu rwego rwo kugaragaza ko no mu Rwanda hashobora kuva imyenda myiza.

Gusa nubwo ahitamo kwambara iyi myenda yanagaragaje zimwe mu mbogamizi. Yagize ati “Twambara iyi myenda ariko uburyo bwo kuyitaho burahenze cyane. Byakugora kuyambara udafite uburyo bwo kujya kuyifurisha muri ‘dry cleaner’ kuko iyo ushatse kuyifurira mu rugo iwawe ihita icuya cyangwa igasaza vuba.”

Uwitwa Kamari Onesphore we yagize ati “Mperutse kugura ahantu sandari zikozwe mu ruhu ariko kuko nakundaga kuzambara igihe kinini no kuzihanaguza amazi cyane zahise zisaza kandi mu by’ukuri nari naziguze Frw 20 000, angana no kuba wagura urundi rukweto rwiza ruturutse mu Bushinwa.”

Akomeza agira ati “Abahanga imyenda (designers) bo mu Rwanda barahenda cyane hari uwo nzi ugurisha ipantalon n’ikote [costume] 200, 000Rwf kandi iyo ugiye kugura mu isoko bisanzwe ushobora kubona n’iry’ibihumbi 40 Frw.”

Ibitekerezo by’umunyamakuru kuri iyi ngingo

Nk’Umunyamakuru ukurikirana cyane iby’imyambarire (fashion) umunsi ku wundi, hari ibibazo nagiye mbona bidindiza imyambaro ya ‘made in Rwanda’ ndetse bigatuma abantu benshi batayibonamo.

Igiciro k’iyi myenda kiri hejuru cyane nk’uko bigarukwaho na bamwe kugera nubwo hari aho bagurisha ishati imwe Frw 86 000. Igiciro kitabasha kwigonderwa n’ubonetse wese kereka abifite.

Ubwiza bw’ibitambaro ndabukemanga kuko mu 2017 nigeze kwambara ishati nyihawe n’umuhanzi w’imideri, mbere yo kuyimusubiza narayifuze igihe yumye nsanga yatangiye gucuyuka.

Uburyo iyi myenda idozwemo na byo ni ibyo kwibazwaho.

Kuko abahanga imideri benshi bifuza guhimba udushya mu myenda bahanga hari ubwo bayidoda neza ariko bajya kuyisoza ibizwi nka ‘finishing’ ugasanga bikozwe nabi yenda indodo ziteye nabi, imifuka cyangwa n’utundi tuntu duto duto ku mwenda ugasanga duteye nabi. Bityo bikaba byabuza iyo myenda kugira isoko ryagutse.

Mu baturage naganirije bambwiye ko impamvu batambara iyi myenda ya ‘made in Rwanda’ ari uko iba isa yose.

Ni ukuvuga ngo abenshi mu bahanga imideri bakunze kudoda imyambaro imeze kimwe kandi idozwe mu bitambaro byenda gusa cyangwa rimwe na rimwe bisa.

Ibitambaro bidodwamo iyi myenda ntibikundwa n’Abanyarwanda. Mu bo twaganiriye bavuga ko ibitambaro ari kimwe mu nzitizi zibakumira kwambara iyi myenda kuko ibyinshi biba byoroshye kandi bidafite ubwiza (quality) bwo ku rwego rwo hejuru nk’urw’imyenda ituruka mu Bushinwa, Turukiya  no mu bindi bihugu by’i Burayi n’ahandi.

Nkusi Arthur avuga ko gusukura imyenda ya made in Rwanda bisaba ubushobozi buri hejuru

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Iyo myenda twita made in Rwanda iri ku rwego rwo hasi cyane muri quality, umwenda ugura ugahita ushiramo irangi ukiwumesa bwa mbere wumva ari mwenda nyabaki? Ikindi usanga iyi myenda imeze nka uniform kuko usanga isa yose kuburyo abanyarwanda bose bayambaye wagirango ni abanyeshuri cyangwa abagororwa. Ubu ntawucyambara urukweto rukoze mu ruho twiyambarira pantufure na supuresi kuko iz’uruhu za made in Rwanda ziba ziteye agahinda. Uwafashe icyemezo cyo guca caguwa yahemukiye abanyarwanda yitwaje ibintu bidafatika none twese twarakubititse, yaba abayicuruzaga n’abayambaraga twese nuko ntawutuvugira ariko ntitwigeze twishimira icyemezo gihubukiwe nka kiriya, uwakizanye arakagira Imana rwose.Mbona tumaze gutozwa gukora ibintu bihubukiweho gusa, ngaho mu burezi, mu myubakire, mu mibanire n’amahanga, mu bucuruzi, mu bukungu, mu mutekano nahandi henshi hareba ubuzima bw’umuturage. Bagabo mwe, mwarakabije mwari mukwiye kwisubiraho ibyo gushaka kwigira nk’akarwa kari ukwako ntaho bizatugeza.

  • Sewed in Rwanda se ubwo niyo Made in Rwanda muba muvuga?

  • Keretse niba ari amaso yambeshye naho ubundi nta made in Rwanda nabonye mu mwiherero itarahabarizwaga.

  • Hhhjjh! Nuko abanyarwanda bato ntakivugira naho ubundi made in rwanda ntakigenda kbsa, irahenze kdi nta quarte namba

  • Ese Made in Rwanda closes ni necessary kuba ikozwe mubitenge?? nta zindi tissu zibaho zabafasha gukora imyenda itari iyo mubitenge gusa. ko Imisoro yakuweho , niki kibabuza kujya hanze kuzana tissu zikora indi mienda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *