Imyenda iboshye mu budodo warimba ukajya ahakomeye - UMUSEKE

Imyenda iboshye mu budodo warimba ukajya ahakomeye

Ubu hariho ibisa nk’ihangana mu bahanzi b’imideri, buri wese ashaka kwemeza abandi, akazana agashya kadasanzwe. Umunyarwandakazi Kalisa Vestine yatangije imyenda iboshye mu budodo n’intoki umuntu ashobora kurimba akajya ahantu hose harimo n’ahiyubashye.

Kalisa Vestine umwe mu batangije ibyo gukora iyi myambaro

Iyi myambaro kandi hari iba ikozwe mu buryo budasanzwe burimo n’iyerekana ibice bimwe by’umubiri birimo n’iby’ibanga.

Kuva mu mpera za 2019 abahanga imideri batandukanye muri Africa batangije uburyo bushya bwo  guhanga imideri myinshi yiganjemo iboheshejwe ubudodo n’intoki.

Kalisa Vestine uri mu batangije ubu buryo mu Rwanda, yakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga ze akundiska abantu iriya myambaro iboheshejwe intoki ariko inogeye ijisho.

Si Kalisa wenyine ukora iyi myambaro mu Rwanda kuko hari n’abandi benshi bari basanzwe bayikora usibye ko bo bibanda ku myambaro y’abana, ibikoresho byo kurimbisha inzu birimo ibitambaro by’intebe n’ameza ndetse n’ibikapu.

Abitwa Urban African Knit Wear bo muri Nigeria na bo bari mu bakomeje kugarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye byandika ku mideri, bakaba bakora imyenda iboshe mu budodo.

 

AMAFOTO: Imyambaro iboshye mu budodo

Imyambaro ya Kalisa Vestine

 

Imyambaro ya Urban African Knit Wear

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *