• 28/11/2020 12:19 08

Imyanda ya Plastique y’i Rubavu izajya itunganyirizwa mu Bugesera

Mu mujyi wa Rubavu haherutse gushyirwa ikusanyirizo ry’ibikoresho bitabora byiganjemo iby’ikoranabuhanga bikozwe muri plastique. Ibyarikusanyirijwemo bizajya bijyanwa kunagurirwa (re-cycling) mu Karere ka Bugesera.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu byo inganda zinagura zikabibyaza undi musaruro

Ubushakashatsi bwerekana ko ibikoresho by’ikoranabuhanga biba bikozwe cyane cyane na plastique kandi ibikoresho bikozwe muri yo iyo abantu barangije kubikoresha ‘bakabijugunya aho babonye’ bitinda kubora.

Urubuga rwitwa cleanstreets.westminster.gov.uk rwo mu Bwongereza ruvuga ko hari ibikoresho bya plastic byajugunywe bitinda cyane kubora ndetse hari n’ibibora nyuma y’imyaka 400.

Gutinda cyangwa kubora vuba kw’ikintu gikozwe muri plastique biterwa n’ikinyabutabire gikozwemo.

Abayobozi batangije ibya ririya kusanyirizo bavuga ko nyuma y’uko ibikoresho byakusanyijwe, bizajya bishyirwa mu modoka zabugenewe bikajyanwa mu ruganda rubinagura ruri mu Bugesera.

Abo bayobozi barimo abakora mu kitwa GIZ, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, n’ikindi kitwa EnviroServe.

Ikindi kiza cya ririya kusanyirizo ry’imyanda ni uko umuturage uzajya arizanira ibikoresho bya plastique azajya yishyurwa ingano runaka y’amafaranga.

Umuyobozi w’Ikigo EnviroServe witwa Olivier Mbera avuga ko umuturage azajya ahembwa amafaranga bitewe n’ubwoko bw’igikoresho  azaniye ririya kusanyiriza.

Avuga ko umuturage uzazanira ikusanyirizo igikoresho nka telefoni yapfuye akabura uko ayikoresha azajya ahabwa amafaranga afatika ugereranyije n’uzanye itara ryapfuye.

Mbera avuga ko kunagura telefoni byatanga umusaruro kuko hari ikindi gikoresho cyayivanwamo kurusha kunagura itara.

Kuzanira ririya kusanyirizo ikintu kidafite agaciro ntabwo bizajya byishyurwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RURA Bwana Charles Gahungu avuga ko umushinga wa ririya kusanyirizo ari ingirakamaro mu kubungabunga ibidukikije.

Asanga icya mbere bizafasha ari ukongera isuku mu mujyi n’ahandi haba abaturage bakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga.

Ati: “ Igihugu kirihuta mu iterambere kandi ibikoresho byose biza bidufasha mu ikoranabuhanga nyuma y’ igihe runaka birasaza. Iyo bishaje bijya he? Byangiza ibidukikije. Hashyizwe ho amabwiriza y’ uko bigomba gucungwa bikazadufasha mu   iterambere , ubuzima ndetse n’isuku mu gihugu cyacu.’’

Gahungu avuga ko REMA yashyizeho amabwiriza y’uburyo biriya bikoresho bikusanywa n’uko binagurwa bigeze mu nganda zibishinzwe.

Avuga ko inyungu irimo ari uko iyo birangije kunagurwa bihindurwamo ibikoresho byakoreshwa mu kandi kazi harimo n’ak’ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana avuga ko abagize igitekerezo cyo kubaha ririya kusanyirizo bakoze igikorwa kiza kuko mu karere ke nta hantu hari hahari ho kubikusanyiza.

Yemeza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byasazaga bikajugunwa ahari n’ibindi bishingwe.

Habyarimana avuga ko ubwo abatuye Akarere ayoboye kabonye ikusanyirizo ry’iriya myanda, bigiye kubafasha kwikuraho imyanda yashoboraga kuzabagira ho ingaruka.

Mu Rwanda buri mwaka habarurwa hagati ya ton iibihumbi 10 na taini ibihumbi 15 by’ ibikoresho by’ ikoranabuhanga bishaje.

Uruganda rwa EnviroServe rwubatswe mu karere ka Bugesera.

Kugeza ubu rutunganya toni 10 ku mwaka ariko ruteganya kongera ubushobozi aho rushobora gutunganya ibikoresho byo mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi nka Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.

Abakozi b’uru ruganda, aba REMA na GIZ bari guhugura abaturage batoranyijwe mu Ntara zose z’u Rwanda kugira ngo bazagire uruhare muri kariya kazi ko kunagura ibikoresho bya Plastique.

Aha niho hazajya bakusanyiriza imyanda ya plastique ikajyanwa mu Bugesera

KAGAME KABERUKA Alain
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Iryo kusanyirizo riherereye ahaganahe? Rubavu ni ngari cyane, mutubwire exactly location yaryo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *