• 16/12/2019 3:20 46

Imwe mu ntambwe Abanyarwanda bateye ni uko umuntu avuga ikimuri ku mutima- Hon Mukabunani

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora Ishyaka PS Imberakuri, Hon Christine Mukabunani yavuze ko ishyaka rye ryishimira uruhare ryagize mu bwisanzure mu  gutanga ibitekezo. Yemeza ko kuba nta muntu ubuzwa gutanga igitekerezo cye ari ibintu byo kwishimirwa.

Hon Mukabunani avuga ko kimwe mu byiza umuntu yakwishimira ari uko ntawe uniganwa ijambo

Hon Mukabunani avuga ko ishyaka ayoboye riharanira ko Abanyarwanda bagira imibereho myiza, kandi buri wese agatanga igitekerezo uko abyumva, iyo nta mategeko yishe.

Kuba yongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu ngo bizamufasha gukomeza mu mujyo wo kuvuganira abaturage ariko yite cyane cyane mu gutuma politiki ziba zatangarijwe abaturage zishyirwa mu bikorwa, ntibibe amagambo y’amasigara kicaro.

Kimwe mu bintu avuga ko byabaye amasigara kicaro ni imbuto y’ibigore bitubuye( hybride). Ngo abahinzi babwiwe ko ihari ariko ngo ntiboneka henshi bityo bikadindiza ubuhinzi.

Ati:  “Nk’ubu baravuga ngo Hybride ariko wajya kuyireba ku isoko ukayibura. Usanga abaturage batazi aho bashakira iyo mbuto y’ibigori. Hari ibintu bivugwa mu cyuka ariko wajya kubireba ukabibura.”

Mukabunani avuga ko we n’abo muri komite ayoboye bazakomeza gusaba Leta ko imvugo yaba ingiro muri byose.

Amatora yo gutora abagize Komite nyobozi nshya ya PS Imberakuri yabereye mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Hon Christine yamamajwe n’umugabo witwa Emmanul Kamonyo, asabwa kuvuga niba yemeye iyo kandidatire asubiza ko ayemeye habura undi bihangana kuri uwo mwanya bityo awutsinda ku 100% ni ukuvuga amajwi 56 kuri 56 y’abatoye bose.

Kamonyo usanzwe ari umwarimu muri umwe mu mirenge ya Nyaruguru, yavuze ko  kuba Hon Mukabunani yari arangije manda ya mbere kandi yarabyitwayemo neza ntacyabuza ko yongera kwamamazwa.

Abagize Komite Nyobozi ya PS Imberakuri ni:

Perezida wayo ni Hon Christine Mukabunani

Visi Perezida ni Jean Renée Niyorurema,

Umunyamabanga mukuru ni Scholastique Nyiramajyambere

Umubitsi ni Séraphine Mukamazimpaka

Ushinzwe urubyiruko n’uburinganire ni Pierre Celestin Uzarama.

Ikicaro cy’ishyaka PS Imberakuri kiri mu murenge wa Masaka mu Karere ka Gasabo.
Abanyamuryango ba PS Imberakuri batora
Gutora byari ibanga
Inteko itora yari igizwe n’abantu 56

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

11 Ibitekerezo

  • Politike irakanyagwa!! Uyu mudamu yakereye Coup d’état Ntaganda,founder of PS.None dore yicaye muli Parliament,ararya umugati wa Leta.Politike koko ni mbi.Nta bukristu bubamo.Haberamo amatiku,amacakubiri,amacenga,ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…
    Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyabo kutivanga mu byisi (harimo na politike).Igihe Yesu bashakaga kumugira Umwami,yaranze,arababwira ati:”Ubwami bwange si ubw’iyi si”.Nkuko bible ivuga,nagaruka azakuraho ubutegetsi bwose bwo mu isi,Imana imuhe gutegeka isi nshya izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Azabanza akure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

  • Hehehe uyu wiyise Hitimana se ubu avuze iki? Umva di niba uba wabuze ibyo uvuga ujye uceceka biraruta kabisa kabisa

  • Parti alimentaire irongeye iragabuye!

    • ok ngaho Mukabunani navuge ikiri mu mutima we turebe uko bigenda natwe tuzakomerezaho.

  • Political prostitution isaba umuntu kwitanga wese, adasize n’umutima we na roho ye .

  • Uyu mudamu ajye arya ahage ubundi asinzire areke gushibyagulira abanyarwanda kuko na Diane yarabifungiwe.

  • PS Imberakuri ni imwe itunganye ya Me Ntanganda Bernard ibindi ni pirate.

  • Ngo kugira gute????? kuvuga se uvuga iki????wewe

  • Ishyaka ry’abantu 56!! Buriya nta batizanyo barimo?

  • Ko nabonaga se ajya kuvuga ikintu akabanza kureba iruhande niki yikangaga

  • Hahaha uyu mugore aratangaje pe! Ubu c niba niba ntawuniganwa ijambo, ba Tom Byabaga ba, Rusagara nabandi benshi ntibari kumunigo? Kdi twumva ngo mubyo bashinjwa harimo ngo baravuze!!!! Cga Diane yamaze umwaka afunzwe atazira ibyo yavuze? Kugira abantu nkaba mu nteko birutwa nuko itabaho pe. Aho kugira ngo mutore amategeko aha abanyarwanda ubwisanzure haba mu mikorere, mu mvugo no mu buzima busanzwe ahubwo mutora amategeko arengera inyungu za leta!! Mwarangiza mu kiyita intumwa za rubanda????Nkubu mwavuga ko abaturage mwiyita ko mubereye intumwa aribo babatumye ngo mutore itegeko ribambura uburenganzira ku mitungo yabo, imisoro yayo nibindi nabyo????
    Birababaje peeee gusa mujye mwigaya mwiherereye kbsa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *