• 09/12/2019 5:17 50

Imvura y’Itumba izaba ihagije muri rusange- Meteo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) uyu munsi cyatangaje ko imvura y’itumba izahera mu kwa gatatu ikageza muri Gicurasi gusa ikazagwira igihe  ariko ikazaba ihagije muri rusange. Mu burasirazuba izaba nke ugereranyije n’ahandi.  Iteganyihe ritangazwa ngo hafatwe ingamba zireba cyane cyane umusaruro ndetse n’ibiza.

Mu itumba rya 2016 imvura nyinshi yaraguye umugezi wa Nyabarongo uruzura umuhanda uhuza Intara ufungwa umunsi wose
Mu itumba rya 2016 imvura nyinshi yaraguye umugezi wa Nyabarongo uruzura umuhanda uhuza Intara ufungwa umunsi wose

Mu myaka micye ishize imvura nyinshi, imiyaga n’inkuba byahitanye ubuzima bw’abantu, imirima ihinze, inzu nyinshi n’ibiraro birasenyuka.

Kubera ibikorwa bya muntu, ihindagurika ry’ikirere rishingiye ku iyangirika ry’akayungirizo k’izuba kubera ibikorwa bya muntu byateye isi gushyuha, kugabanuka kw’ibipimo by’imvura,  iguye ikagwa ari nyinshi cyane kandi ikagwa nabi bikagira ingaruka zikomeye.

Mu mezi ane ya mbere ya 2018 abantu bagera ku 189 bishwe n’ibiza ahanini bikomoka kumvura, abandi 275 barakomeretse, muri bo abarenga 140 bapfuye mu itumba (Werurwe  – Gicurasi). Mu minsi 10 gusa ya mbere ya Werurwe 2018 ibiza bivuye ku mvura nyinshi byahitanye abantu 24 mu Rwanda.

Muri iki gihe kandi umwaka ushize hangiritse hegitari zirenga ibihumbi bine (Ha 4000) zihinzeho. Ibintu by’agaciro kose hamwe ka miliyari enye nabyo byarangiritse.

Mu itumba rishize imvura nyinshi yasenyeye abantu inica abarenga 180
Mu itumba rishize imvura nyinshi yasenyeye abantu inica abarenga 180


Itumba ry’ubu ngo rizazira igihe ariko hamwe imvura ibe nke kurusha ahandi.

Uyu munsi ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere bwatangaje ko imvura y’iri tumba izagwira igihe ariko bamwe ibe nke. Ngo hari aho izagwa ikererewe kandi ihite kare.

Mu Rwanda, ibipimo byabo ngo bigaragaza ko muri rusange imvura izatangira kungwa kuva hagati ya tariki 25 Gashyantare na 07 Werurwe.  Gusa ngo mu bice by’Iburasirazuba bugana amajyepfo (Kirehe, Ngoma, Gisagara) izatangira kugwa hagati ya tariki 01 – 10 Werurwe.

Iyi mvura mu gihugu izatangira gucika hagati y’icyumweru cya nyuma cya Gicurasi n’icya nyuma cya Kamena.

Ikigo cy’lgihugu  gishinzwe Ubumenyi  bw’Ikirere (MeteoRwanda) kivuga ko imvura y’itumba  iteganyijwe izaba  nyinshi mu  turere  twose tugize Intara y’Amajyaruguru,  Umujyi wa Kigali, igice kinini  cy’lntara y’lburengerazuba  ndetse no mu turere twa Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Nyamagabe two mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri rusange, mu Ntara y’Iburasirazuba  hateganyijwe imvura  ihagije usibye Akarere ka Kirehe, igice cy’amajyepfo y’Akarere ka Ngoma na Bugesera hateganyijwe   imvura nke.

Imvura nke kandi iteganyijwe mu karere ka Gisagara ndetse n’amajyepfo  y’Akarere ka Rusizi.

Muri iki gihembwe  cy’Iturnba 2019,  ikigereranyo    cy’imvura   nyinshi  iteganyijwe  ni iri hejuru ya milimetero 510, imvura ihagije izaba iri hagati ya milimetero 390 na 510 naho imvura nke ikaba iri munsi ya milimetero 390.

 

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *