• 28/11/2020 1:14 22

Impunzi 79 zavuye muri Libya zabanje gupimwa COVID ngo zibone kujya i Gashora

Ikiciro cya kane cy’impunzi 79 zavuye muri Libya zageze i Kigali mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2020 zibanza kujyanwa mu mahoteli kugira ngo zishyirwe mu kato k’abantu bava hanze ubundi zizabone kujya mu nkambi.

Ubwo zururukaga indege i Kanombe

Izi mpunzi 79 zije ziyongera ku zindi zaje mu byiciriro bitatu bitandukanye birimo 117 ziheruka kuza zageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2019.

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi, yatangaje ko izi mpunzi zageze mu Rwanda zihita zijyanwa mu mahoteli kugira ngo zisuzumwe COVID-19 ubundi zizabone kujyanwa mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Muri Nzeri 2019 ubwo ikiciro cya mbere cy’impunzi 66 zavaga muri Libya, zahise zijyanwa gucumbikirwa mu Nkambi y’i Gashora mu Karere ka Bugesera mu gihe izaje mu kiciro cya kabiri zari 123.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 385 zivuye muri Libya mu gihe rwemeye kuzakira impunzi 500 mu zigera mu 4 000 ziri muri Libya zishaka ubuhungiro mu bihugu binyuranye.

Kuva ingendo z’indege zatangira gusubukurwa, habarwa impunzi 81 zabonye ibihugu bizakira zirimo 28 zakiriwe na Suede, n’abandi batanu bakiriwe na Canada.

Zahageze mu ijoro ryakeye
Bakiriwe ku kibuga cy’indege

Zakirwa ku kibuga cy’indege

Bahise bajyanwa muri hoteli kugira ngo basuzumwe COVID-19

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uyu muco dufite wo “kwakira abanyamahanga” ni mwiza cyane.Twibuke ko n’abanyarwanda benshi babaye impunzi mu mahanga anyuranye.Ndetse nkuko ijambo ry’Imana rivuga,Abayahudi bagombaga gufata neza abimukira,kubera ko nabo babaye impunzi mu Misiri.Ni itegeko ry’Imana.Ubuhunzi buterwa ahanini n’intambara zibera henshi ku isi.Ubu tuvugana,hari IMPUNZI zigera kuli 80 millions ku isi hose.Mu isi nshya dusoma henshi muli bibiliya,Imana izakura mu isi abantu bose babi bakora ibyo itubuza.Abo nibo babuza isi amahoro.Barimo abicanyi,abashoza intambara,abasambanyi,abajura,abarya ruswa,abaronda amoko na bene wabo,etc…

  • Ni byiza cyane kwakira no gufasha abababaye. Gusa impunzi ije mu ndenge si impunzi isanzwe kandi akenshi haba hari imari nini ibiri inyuma,ndetse n’iziindi mpamvu zitandukanye. Kwumva Urwanda rwakira impunzi zivuye ikantarange, mu bihugu tudaturanye, ni ibyo kwibazaho! Nukuvugako habaye imishyikirano irimo n’ibizatunga izo mpunzi. Nta wahishako izo mpunzi zitakwifuza kuza mu Rwanda zihitishijwemo. Ugiye muri Canada cyanga Ibulayi, agira icyo ahabwa buri kwezi kandi akaba heza hatari muri rusange y’inkambi. Mu Rwanda tuzi uko impunzi zimerewe, ndetse zimwe zisaba kwitahira, bakazangira. Aha rero ntawabura no kwibaza kuri ruriya rusoresore ruzanywa mu Rwanda kandi ruvuye mu mirwano. Bihishe iki? Muri make, abanyarwanda benshi barashonje ariko tukiyemeza guhatanira gutunga abaduhungiyeho n’ibyo kwibazwaho!

  • Ok

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *