Impuguke yigenga ya Loni ku burenganzira bwa muntu ikora iperereza ku rupfu rwa Jamal Khashoggi, yavuze ko hari ibizibitsi simusiga bigaragaza ko igikomangoma cya Saudi Arabia, Mohammed Bin Salman ari inyuma ya ruriya rupfu.

Jamal Khashoggi yishwe mu mwaka ushize
Agnes Callamard yashyize hanze raporo ya paji 101 ivuga ku rupfu rwa Khashogi rwabaye muri Ukwakira umwaka ushize kuri ambasade ya Arabia Soudite iri Instanbul muri Turkey.
Muri iyi raporo y’iyi mpuguke inagaragaza imyanzuro y’ibyo yifuza ko byakorwa, yagarutse kuri Khashoggi wabaye umwanditsi wa w’ikinyamakuru Washington Post, wakunze kujya anenga kiriya gikomongoma.
Callamard yagaragajemo ko bidashidikanywaho ko igikomangoma akaba n’umujyanama mukuru w’ubwami bwa Arabia Saudite yabigizemo uruhare nubwo atabihaniwe.
Iyi nzobere mu by’uburenganzira bwa muntu yasabye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres gutangiza iperereza mpuzamahanga kuri iki kirego, akemeza ko iri perereza rishobora kugaragaza abagize uruhare muri rupfu rw’uriya mwanditsi.
Yanahamagariye FBI na Leta Zunze Ubumwe za America aho Khashoggi yari atuye na bo gukora iperereza ricukumbuye ku rupfu rwe.
Nta mwazuro yatanze ku waba ahamwa n’ibyaha gusa avuga ko hari ibimenyetso simusiga bikwiye gukorwaho iperereza ryimbitse.
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo
Harya ahandi kwica abarenze umurongo utukura bangisha abaturage ubutegetsi buriho aba ari icyaha!!
Icyo raporo za UN zikoreshwa iyo zishyira mu majwi ba mpatsibihugu n’abakomisiyoneri babo kirazwi. Ntacyo, zishyirwa mu tubati zigatora ivumbi. Zikazavanwamo ari uko uwagizwe igikoresho atagikenewe bagomba kumwikiza. Saoudi Arabia yo yifitiye Petroli yayo. Ni assurance tous risques imbere y’abanyamerika, na Trump yarabyemeje atabica iruhande. Ngo imihigimo y’urukwavu ntibuza uruhira gushya.
Niko bimeze kabisa. Ubundi se UN ni iki ku mugani wa Tito? Ni ugusakuza gusa kuko ntacyo bamaze nyine! Iyo ingabo za US ziri gusuka amabombe ku mijyi ya Syria cyangwa za Irak n’ahandi zigacucuma ibihumbi by’impinja, ko tutumva izo mpuguke zandika izo raporo zazo cg ngo zisabira Amerika ibihano?