• 28/01/2020 9:35 08

Impuguke Bihira ati “Abaturage barataka, natwe mu byo dukora turataka imisoro iri hejuru…”

Mu kiganiro kihariye Umuseke waganiriye n’Impuguke mu by’ubukungu, Dr Canisius Bihira usanzwe ari n’Umuganga,  twaganiriye ku mushinga w’Itegeko uvuga ku “Umusoro ku Byaguzwe” Abadepite ba Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari mu Inteko ishinga Amategeko baheruka gusubiza Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA),  yabwiye Umuseke ko Abadepite bagomba kwitonda mu byo bazasoresha Essence bakayireka.

Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu akaba n’Umuganga, Dr Bihira Canisius avuga ko gushyira undi musoro kuri essence bikwiye kwitonderwa

Dr Bihira avuga ko Abadepite bagomba kujya bagisha inama impuguke.

Kuri uriya mushinga w’itegeko Komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari yasubije RRA, aho hari ibicuruzwa icyenda (9) biva hanze Leta ishaka gushyiriraho umusoro ku byaguzwe, yavuze ko ku itabi, ku nzoga bikwiye kongerwaho umusoro ariko kuri ‘essence’ hakabaho gushishoza.

Bihira avuga ko mbere yo kwemeza umushinga w’itegeko nk’uriya uzagira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda benshi, Abadepite ngo bagombye kubanza bakaganira n’impuguke mu bukungu zikabungura inama, bakaziheraho bemeza cyangwa batemeza uwo mushinga.

Ibindi bicuruzwa biri muri biriya ikenda byavuzwe mu mushinga w’itegeko uvuga ku Umusoro ku byaguzwe, (Itabi, NIDO, Inzoga…), Impuguke Bihira avuga ko kuzamura umusoro ukarenga 25% by’agaciro k’igicuruzwa bizamura magendu.

Ati: “Ibyiza mbona ari uko aho kugira ngo umusoro uzamuke cyane ku kintu kimwe ahubwo hasoreshwa byinshi binyuranye bityo umusoro ukamanuka. Umusoro ku mavuta ava hanze (essence) ntuzongerwe, uzagume uko wari uri.”

Dr Bihira avuga ko muri iki gihe abaturage batakamba kubera imisoro iri hejuru kandi ngo nta n’ikintu bafite gituma binjiza kugira ngo babone aho bakura iyo misoro…

Ati “Muri iki gihe abaturage baratakamba, kandi na twe mu byo dukora turatakamba kuko imisoro iri hejuru, hakwiye kujyaho itsinda ritari Abadepite gusa, bakiga imisoro uko iteye………..”

Kanda aho munsi urebe ikiganiro kirambuye Umuseke wagiranye n’Impuguke Bihira kuri iki kibazo k’Umusoro ku Byaguzwe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Nta ba economists baba muri RRA bashobora kubagira inama ku ngaruka zimisoro iri hejuru

  • Ngo n’impuguke mu bukungu ngo akaba n’umuganga? Ibi byo ni hatari kabisa! Niyo mpamvu nashatse icyo yavuze nkakibura…

  • Amahoro ,imisoro yo irakabije ntanumwe utabibona ariko kdi se tugire dute,mwarangiza ngo abantu ntago bahanga imirimo atangira gukora akantu RRA ikaba yahageze ,abakatuvuganiye nabo ibyo ntago bajya babivuga kuberako nibo igaruka igahemba umurengera,.

    • Uh oya icyavuze kirahari kandi nuburenganzira kubitekerezo bye ikindi birashoboka ko rwose kuba yagira ubumenyi n impamya bushobozi kuriyo CV afite hari nabagira iziri hejuru yizo niba ukurikira cg x ugakora ubushakashatsi ujye muri biblio ya Léopard sedar Senghor nawe ntago byaba bitangaje ibindi byose afite uburenganzira kubitekerezo

    • Ntibavuga/Ntibandika “Ntago”, ni “Ntabwo”! Iki Kinyarwanda kizagarukira he mwo kabyara mwe?

  • Ariko hari n’ikindi gishoboka. Umusoro kuri fuel ushobora kongerwa, hanyuma bakagabanya cyane umusoro kubagura imodoka zinjira mu Rwanda.

  • Nonese ko bakoresha amafranga ya leta hafi100%,barabuzwa Niki?
    ibyokuba intumwa za rubanda byo mubyibagirwe.

  • Bazagabanye n’ amahoro ku isuku ku bantu bakora consultancy kuko ntabintu byanduza cyane imihanda tugira, wenda twishyure nka 30% kuko usanga nkange ngakorera murugo no ku simu kandi murugo nkishyura ayisuku nubundi. muturwaneho ba nyakubahwa mugize PAC

  • Abantu Iyobabaye babi Imana Ibakomoramo ababayobora batajyira impuhwe..ubu ndiho nsaza ntarumva ngo mu Rwanda ngo harigiciro cyicyintu runaka cyagabanyutse.. Kko aho kugabanuka wajyirango harabicara batecyereza aho imisoro yava kdi birazwi neza yuko mubaturajye nta ma franga arimo.. Nyuma yaho barangiza bakatubeshyera ngo twateye imbere ngwibyo umuturajye yinjiza kumwaka ngo byariyonjyeye umva nkicyo cyinyoma bisa nkumuntu kugukubita akakubuza kurira Mana tabara.

  • yemwe ibijyanye n,imisoro byo bigomba kwiganwa ubushishozi kuko iyo witegereje neza usanga abacuruzi bibicuruzwa bito bahagwa utangira gucuruza ugasanga bakwatse umusoro ujyakungana nayutangije ahubwo ugasigara wigaya impamvu yatumye utekereza ibyo gucuruza ngewe numva abadepite bakwigana ubushishozi nk, umuntu utarageza kuri miliyoni ebyiri bamusoresha makeya akabanza akiyubaka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *