• 24/01/2020 10:22 43

Impinduka mu irushanwa ‘Agaciro’ zatumye APR yari yaryikuyemo igaruka

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yari yikuye mu irushanwa ‘Agaciro’ kuko amatariki ryari kuzaberaho yahindutse, ubu yatangaje ko yarigarutsemo kuko impinduka zabaye muri iri rushanwa ziyorohereza mu mikino iyi kipe ifite muri ibi bihe.

APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryatangaje ko ririya rushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ryagombaga kuba mu minsi itatu (Ku wa 12, 15 na 25 Nzeri).

FERWAFA yatangaje indi gahunda nshya y’iri rushanwa rigomba kuba mu minsi ibiri guza, ku wa 13 na 15 Nzeri.

Ubuyobozi bwa APR bwari bwatangaje ko iyi kipe itazitabira iri rushanwa kuko abakinnyi bayo bafite umunaniro bakuye mu irushanwa ry’amakipe y’ingabo zo mu bihugu bya EAC yabereye muri Kenya.

APR iri kwitegura shampiyona y’uyu mwaka wa 2019-2020, yari yatangaje ko inafite abakinnyi umunani bahamagawe mu kipe y’igihugu bityo ko byose kongera na ririya rushanwa byatuma itabasha kwitegura Shampiyona.

FERWAFA imaze gutangaza ziriya mpinduka, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko buzitabira ririya rushanwa rizakinwa mu minsi ibiri gusa.

Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda itarahiriwe na Shampiyona y’umwaka ushize yegukanywe na mukeba wayo Rayon Sport, ntinabashe gutwara igikombe cy’amahoro, mu cyumweru gishize ubwo yavaga muri Kenya muri ariya marushanwa ya gisirikare, yakiranywe ubwuzu kubera uko yitwaye neza ikanatwara igikombe.

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *