• 15/12/2019 1:12 33

Impanuka ya gariyamoshi yahitanye abagera kuri 24 biganjemo abana

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gariyamoshi yabirindutse ihitana abantu 24 biganjemo abana. Abandi bantu bagera kuri 30 bakomeretse.

Gariyamoshi zitwara imizigo n’abantu muri Congo Kinshasa inyinshi ngo zirashaje cyane kandi ntizigenzurwa bihagije

Iyi mpanuka yabereye mu Ntara ya Kasai aho gariyamoshi igenewe gutwara imizigo yakoraga impanuka ariko ikaba yarimo n’abantu.

Polisi muri kariya gace ivuga ko ibyumba (wagons) by’iriya gariyamoshi byaguye mu ruzi hakaba hakorwa akazi ko kubishakisha, bityo ngo n’umubare w’abasize ubuzima muri iyo mpanuka ushobora kwiyongera.

Ni impanuka ya gatatu ya gariyamoshi ibaye mu byumweru bike bishize izindi zibaye.

Umunyamakuru wa BBC muri kariya gace avuga ko nyinshi muri gariyamoshi zikora ubwokerezi zikanatwara abantu zakozwe mu myaka ya 1960 kandi zikaba zidakorerwa igenzura rihagije.

UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Hakorwe igenzura barebe niba atari abasirikari ba Museveni.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *