• 14/12/2019 7:58 59

Impamyabushobozi zidaherekejwe n’impinduka ntazo dushaka – Min Dr Munyakazi

Dr. Munyakazi yibukije abarimu ko Impamyabushobozi bahawe atari impapuro ahubwo zikwiye kubafasha gutanga impinduka ku bandi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushizwe amashuri abanza n’ayisumbuye yabivuza abwira abarimu n’abayobozi by’ibigo by’amashuri 1400 bo mu Turere 17 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi mu bijyanye n’imiyoborere y’ibigo.

Dr.Isaac Munyakazi yasabye abarimu gufasha abana babanyura mu biganza kuvamo abifuzwa ku isoko ry’umurimo

Yabawiye ko batifuza kwishimira impapuro bahawe ahubwo ko Minisiteri izishimira impinduka bazazana mu Burezi.

Binyuze mu mahugurwa ahabwa abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bafasha abandi mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Turere 17, umushinga w’umuryango VVOB witwa Umusemburo w’Ireme ry’Uburezi wafashije bariya barimu n’abayobozi b’ibigo guhugurwa.

Dr Munyakazi Isaac avuga ko batifuza ko abarimu bazajya bahugurwa bikajya muri gahunda y’igihugu bigatagwamo ubushobozi ariko abahuguwe bagatahira impapuro zidaherekejwe n’impinduka zifuzwa mu mashuri.

Yagize ati “Tuzishima kurushaho twishimira umusaruro uzava muri iyi gahunda n’abana turera n’ababyeyi turerera bashimishwe n’uko tugize umusaruro w’abayobozi babishoboye bahawe ibyangobwa bibafasha kujya kuyobora amashuri neza ku nyungu z’abana turera. Twifuza ko ibyo uyu munsi batabonaga kubera imbogamizi abayoboraga amashuri bafite, zirangiye bakabibona.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yabwiye abayobizi b’ibigo by’amashuri n’abarimu barangije amahugurwa ko bahawe ubushobozi mu miyoborere.

Ati “Ubumenyi bahawe ntitwifuza ko burangirira mu mpapuro, turashaka kububona mu mashuri bayobora, mu Mirenge bashinzwe, ibyo bize twabishyizemo ubushobozi dushaka kongera imbaraga mu mikorere yabo.”

Abahuguwe bavuga ko amahugurwa bahawe mu gihe cy’umwaka yabafashije guhindura imikorere, abenshi mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ngo ntibigeze biga ibijyanye n’imiyoborere y’amashuri, ibyo bikaba byabaga imbogamizi ku mikorere yabo kuko bakoraga ibyo bagiye babonana abandi.

Ndindabahizi Syprien umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya GS.Karongi avuga ko amategeko agenga ikigo bakoreshaga ari ayo bari baragiye barebera ahandi, rimwe na rimwe ugakandamiza abanyeshuri, bigatuma bamwe bava mu ishuri.

Yagize ati “Ubu turi gushyiramo uburyo bujyanye no gukosora abana aho kumuhana, twamaze gusobanukirwa ko nuba inshuti y’umwana bizamufasha kunezererwa, amasomo yiga n’ikigo yigamo bikamufasha gutsinda.”

Abahawe impamyabushobozi ni abarangije ikiciro cya mbere cy’amahugurwa mu byiciro bitatu bizahugurwa.

Barimo abayobozi b’ibigo by’amashuri bahawe impamyabumenyi mu miyoborere y’ibigo by’amashuri, abarimu bafasha abandi bazwi  nk’abamenyerezamwuga, abarimu bigisha Imibare na Siyansi bahagarariye abandi, bo bahawe certificat mu bijyanye n’imenyerezamwuga.

Abashinzwe uburezi mu Mirenge na bo bahawe certificat mu bijyanye no gukurikirana neza ibikorwa by’uburezi no gufasha abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Iyi gahunda izarangira muri 2021 ibigo by’amashuri 1300 bizaba bimaze kugerwaho n’amahugurwa agamije kuzamura ireme ry’uburezi  hibandwa ku guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’imfashanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umwana.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 2000 bazaba barabonye impamyabushobozi ku bijyanye n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri, n’abarimu basaga 300 bazaba bahuguwe ibijyanye no gufasha bagenzi babo mu kunoza imyigire n’imyigishirize iboneye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushizwe amashuri abanza n’ayisumbuye abwira abahuguwe ko babatumye gufasha bagenzi babo
Umuyobozi w’umuryango VVOB mu Rwanda Jeef Peeraer avuga ko abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bahuguwe bizeye ko bazazana impinduka nziza mu burezi bwo mu Rwanda
Abasoje amahugurwa basabye ko yazagera no ku barimu n’abayobozi b’ibigo bose

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Usibye n’impamyabushobozi zidatanga impinduka, Afrika imenyereye na guverinoma zitazana impinduka nziza mu bihugu. Atari ibyo, ntabwo abanyafrika baba bakennye kurusha uko bari bakennye ibuhugu byabo bibona ubwigenge mu myaka 60 ishize. Aho abantu bahereye banenga ireme ry’uburezi, ministri wabwo wari wegura ni uwuhe muri iki gihugu? Ntimugasabe abato guha igihugu ibyo mutabahaye. Ntawutanga icyo adafite.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *