• 19/01/2020 9:11 27

Impamvu 3 zatuma ntura mu Bugesera n’izindi 3 zatuma nishisha kuhatura

Mu Rwanda, Bugesera ni kamwe mu turere 30 dufite amahirwe yo gutera imbere vuba, haba mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, kwihuta vuba mu iterambere ry’imiturire igezweho no kuba ari Akarere gafite imiterere yihariye yo kutagira imisozi miremire, kuko ahenshi harashashe.

Akarere ka Bugesera mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw'u Rwanda
Akarere ka Bugesera mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Rwanda

Umuseke wifashishishije ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavugiye mu Nama Mpuzabikorwa yako yabaye tariki 4 Mata 2019, hari ibintu bishobora gukurura uwo ari we wese akaba yatura muri aka Karere, hakaba n’ibindi byamutera kubanza kubitekerezaho.

Akarere ka Bugesera ni kamwe muri 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, gafite Imirenge 15, Utugari 72 n’Imidugudu 581. Gafite ubuso bungana na Km2 1,337 mu gihe abagatuye ari 444,235.

Ubukungu bw’Akarere ka Bugesera bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, abagera Kuri 85% niyo myuga ibatunze.

Mayor Mutabazi Richard agira ati “Akarere gafite amahirwe ashingiye ku miterere yako kuko ari Akarere k’Imirambi ituma abaturage babishoboye bahingisha imashini (Mechanization) ndetse n’ibiyaga byinshi (9) biha amahirwe abaturage bahinga mu bishanga kubona amazi yo kuhira badategereje imvura (Small Scale Irrigation).”

Nyuma yo gusoma ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Umuseke wasanze hari impamvu eshatu zatuma umuntu yifuza gutura mu Bugesera, n’izindi eshatu zabimubuza cyangwa akabanza kubitekerezaho.

Bugesera yabaye imboni y’iterambere

Ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Bugesera bwunganirwa n’ibindi bikorwa remezo bijyana n’iterambere mu miturire no muri serivise.

Akarere ka Bugesera iyo uva mu Mujyi wa Kigali, werekeza i Nyamata ingaruka zo kuvugurura Kigali uzibonera mu nyubako ziri hirya no hino ku muhanda urenze Uruzi rw’Akagera ugana i Nyamata.

Muri Bugesera hari inganda (11), amahoteri ane (4), amashami ya banki umunani(8) Imirenge n’Umwarimu Sacco (16), n’Udukiriro tubiri(2), ibyo byose ngo bitanga imisoro n’akazi nk’uko Mayor Richard Mutabazi abivuga.

Uburezi mu karere ka Bugesera nabwo bwakurura ushaka kuhatura

Akarere ka Bugesera mu myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kashyizemo ibigo byinshi by’amashuri, ndetse amwe ari ku rwego rw’ay’Ikitegererezo.

Muri Rusange, mu Karere ka Bugesera hari ibigo by’amashuri yisumbuye 45, iby’Amashuri avanza 103 n’iby’Amashuri y’inshuke 82. Hari amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) 8.

Ubuvuzi muri Bugesera nabwo bwifashe neza. Hari ibitaro by’Akarere, Ibigo Nderabuzima 15 n’ahandi hantu abakeneye serivise z’ubuzima bashobora kuzisanga.

Imishinga y’Iterambere n’ibindi bikorwa remezo

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko ka Karere gafite amahirwe akomeye ashingiye ku bikorwa remezo bikomeye Leta igenda ihashyira.

Niho hubakwa Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga (NBIA) kiruta icya Kigali kiri i Kanombe. Iki kibuga k’indege ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2017, Sosiyete yo muri Portugal, Mota-Engil Africa ifitemo 75% naho u Rwanda rukagira 25%. Biteganywa ko ikiciro cya mbere k’imirimo yo kucyubakakizatwara miliyoni 400$ kandi kikazuzura muri 2020.

Ikibuga cy'indege kinini muri EAC kiri kubakwa mu Bugesera
Ikibuga cy’indege kinini muri EAC kiri kubakwa mu Bugesera

Nta washidikanya ko iki kibuga k’indege cyubakwa i Rilima kizahindura imibereho y’abakegereye n’iterambere ry’Akarere muri rusange.

Bugesera inateganywamo indi mishinga nk’ahantu hagenewe inganda (Industrial Park), Stade ya Bugesera, hari ubworozi bw’inka zitanga inyama (Gako Beef Farm), Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi, Ishuri rya Ntare School, aho Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni biyemeje kuzafatanya kuryubaka.

Muri make impamvu eshatu nkuru zatuma utura mu Bugesera ni izi:

Iterambere ryihuta mu Bugesera

-Uburezi mu karere ka Bugesera na serivise z’ubuvuzi

 -Imishinga y’Iterambere n’ibindi bikorwa remezo.

Mu gice cya kabiri k’iyi nkuru tuzabagezaho  impamvu eshatu zatuma nshidikanya gutura mu Bugesera…

Kuva i Kigali ugera mu Bugesera uri ku kinyabiziga nta minota 30 bigutwara
Kuva i Kigali ugera mu Bugesera uri ku kinyabiziga nta minota 30 bigutwara

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • BUGESERA ni heza cyane kubahatuye ndetse nabifuza kuhatura Ni karubuni

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *