• 29/01/2020 5:48 37

Imiyoborere myiza ntiratugeraho uko tubyifuza – Ab’i Musebeya

Nyamagabe – Mu murenge wa Musebeya abaturage bavuze ko imiyoborere myiza itarabageraho uko babyifuza kuko hari ibyemezo bibafatirwa batabigizemo uruhare bikabagiraho  ingaruka. Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) avuga ko abaturage aribo bakwiye kugira ijambo rinini ku bibakorerwa.

Barifuza ijambo n'uruhare mu bibakorerwa
Barifuza ijambo n’uruhare mu bibakorerwa

Mu kwesa Imihigo ya 2017/18 Nyamagabe yabaye iya 29 mu turere 30, ubushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko Nyamagabe iri inyuma y’utundi turere mu mitangire ya Servisi n’uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa.

Ubukangurambaga bwa RGB bwiswe ‘Umuturage ku isonga mu miyoborere twifuza’ niho uru rwego rwagiye kuyitangiriza mu Ntara y’Amajyepfo. Mu murenge wa Musebeya.

Abaturage b’aha Musebeya nabo bahamije ko hari byinshi abayobozi bakora umuturage atamenyeshejwe atanumviswe, ingaruka zikaza mu kubishyira mu bikorwa kuko ari we ubisabwa.

Joseph Ntirugirimbabazi wa hano Musebeya ati “Nk’ubu umuyobozi aba yahize imihigo atatuvugishije ngo byibura babikore hari icyo tubiziho.”

Aba baturage bavuga ko ibikorwa ubuyobozi bwiyemeza gukora bigorana kubishyira mu bikorwa kuko abaturage baba batabibwiweho, batabiganiriyeho, batanabyumva.

Abaturage ba Musebeya bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Abaturage ba Musebeya bitabiriye iki gikorwa ari benshi

Dr Usta Kaitesi umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere avuga ko gahunda bajemo igamije gushaka igisubizo kuri iki kibazo abaturage bagaragaza kandi n’ubushakashatsi bwa RGB bwerekanye.

Ati “Nk’igihugu hari inzira twiyemeje yo kugabanya ubukene no guteza imbere umuturage,  ibyo birasaba ko ari umuyobozi n’umuturage batangiza umwanya mu bikorwa bakora, ariko abaturage bakwiye kuba bari muri iyo nzira batanga ibitekerezo y’icyo babona kihutirwa kuruta ibindi ndetse cyanakorwa, bakagira n’inshingano zo kukirinda kuko bumva ko bagize uruhare mu gutuma icyo gikorwa kihagera.”

Abaturage ba Musebeya mu bitekerezo batanze bagaragaje ko iyi gahunda nishyirwa mu bikorwa uko iteganyijwe izahindura imyumvire nabo bakagira uruhare mu bibakorerwa.

Umuturage wa Musebeya avuga ko byaba byiza abayobozi babahaye ijambo mu bibakorerwa
Umuturage wa Musebeya avuga ko byaba byiza abayobozi babahaye ijambo mu bibakorerwa

UM– USEKE.RW  

0 Igitekerezo

  • Nyuma y’imyaka 24 tuyobowe neza cyane none ngo abanyamusebeya ntibarabona icyo kinyuranyo koko!! Ni ukutagira amaso areba neza, cyangwa ni ugupinga bisanzwe by’abanyagikongoro?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *