• 11/12/2019 8:17 11

Imiryango itakira abana babuze iyabo si ikibazo cy’ubukene ni icy’umutima- Seburikoko/SOS

  • Ati “Abakira abana ubu ntabwo ari abakire.”
  • Dr Uwera ngo Ababyeyi bakwiye kwiga kurera nk’uko abagiye kurushinga bahabwa inyigisho

Liberal Seburikoko Umuyobozi w’Umuryango wita ku bana batagira kivurira, SOS Children’s Village Rwanda, avuga ko kuba hari abana babura imiryango ibakira atari ikibazo cy’ubukene buri mu miryango ahubwo ko ari ikibazo cyo kubura umutima wo gufasha.

Liberal Seburikoko avuga ko umutima ari wo ukenewe kurusha ubushobozi

Uyu muryango SOS Children’s Village Rwanda wakiriye inama yahuje ibihugu bitandatu ngo bisuzumire hamwe umushinga mushya wo gufasha abana batagira kivurira kandi batagombye gushyirwa mu bigo.

Muri ubu buryo bumaze imyaka itatu buri mu igerageza, mu Rwanda hifashishwa abantu banyuranye barimo abazwi nka Ba Marayika Murinzi, Umuryango wagutse ndetse n’uburyo bwo kuba umuryango wahaguruka ukajya kwisabira umwana mu bigo biba bibafite [adoption].

Liberal avuga ko abenshi bumva ko abana nka bariya badafite imiryango bakwiye kujyanwa mu bigo bakarererwamo. Ati “Ariko utarebye ibindi byose bisimbura umuryango.”

Avuga ko ikibazo cy’aba bana batagira kivurira gikomeye cyane ku buryo kirenze ubushobozi buhari mu kugikemura uretse ko ngo ari rusange ku Isi hose.

Yagarutse ku kuba Umuryango nyarwanda ugenda utakaza indangagaciro wahoranye yo kumva ko umwana adakwiye kubura umurera.

Ati “Mu myaka nka mirongo itanu, ijana ishize nta bigo byari bihari, umwana wapfushaga ababyeyi, umuryango wagutse waramwakiraga, mu mitwe y’abantu ibintu byarahindutse uwo mutima usa nk’aho wagiye ukendera.”

Liberal uvuga ko iki atari ikibazo kihariye ku Rwanda, avuga ko Isi ya none yugarijwe n’ikibazo cyo kwikunda [Selfish] ku buryo hari “N’ababyeyi babyara agata umwana, aho hari ugenda kuko atabonye minervalle akamushyira mu kigo.”

Bamwe bavuga ko abana nka bariya babura imiryango ibakira kuko imibereho yo muri iki gihe ihenze ku buryo birinda kwikorera umutwaro wo kurera umwana atabyaye mu gihe n’abe bitamworoheye.

Liberal ahakana uru rwitwazo. Ati “Yego hari ikibazo cy’ubukene ariko ibi byo ni ikibazo cy’umutima kuko ugiye kureba abakira abana ubu ntabwo ari abakire, ntabwo ari abafite amikoro menshi cyane, rero ni ikibazo cy’umutima ni kwa kwikunda nakubwiraga.”

Yagarutse ku rugero rw’umwana wo muri Tanzania watawe n’umubyeyi we mu ngarani, imbwa ikajya kumukuramo ikamujyana kwa sebuja.

Ati “Uribaza kugira ngo imbwa igire impuhwe kurusha umubyeyi wabyaye, ibyo si ubukene ni umutima.”

Dr Uwera avuga ko abagifite umutima bagihari

 

Ababyeyi bakwiye kwiga kurera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abana, Dr Uwera Claudine wagarutse kuri gahunda zitabajwe mu kurera bariya bana, yavuze ko nk’igitekerezo cya ba Malayika Murinzi cyatangiye ari uko hagaragaye abantu bagifite umutima wo kurerera u Rwanda batitaye ku kuba abo barera ari abana babo mu maraso.

Ati “Bashora kuba ari abo mu muryango wa hafi cyangwa inshuti kuko n’inshuri nyanshuti irakurerera, twasanze ko za ndangagaciro zitazimiye nubwo ubuzima bugoye ariko hariho abantu bagifite umutima.”

Imwe mu miryango ihabwa abana na SOS ibanza kwigishwa uko igomba kubarera kuko baba bafite imitekerereze yihariye.

Dr Claudine avuga ko abantu bakwiye kwigishwa kurera kabone n’iyo baba batazarera abo batabyaye.

Ati “Uzi ko n’iyo ugiye gushaka bakwigisha bakakubwira ko ugiye kubana n’umuntu ‘ese muzabana mute’ hari abantu babiha umwanya nko mu madini dusengeramo no muri Leta barabitwigisha iyo ugiye gusinya nubwo dusaba ko byafata umwanya uhagije, no kurera dukwiye kubyiga.”

Akomeza agagaraza ingaruka zo kuba umubyeyi adafite ubumenyi bwo kurera, ati “Hari igihe ukubita umwana atari uko umwanze ariko nk’uko babivuga inkoni ivuna igufwa ntivura ingeso.”

Dr Uwera uvuga ko uku kutagira ubumenyi buhagije ku kurera umwana biri no mu bishobora gutuma abana bata imiryango yabo bakeka ko ababyeyi babo babanga.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bitandatu ari byo Uganda, Tanzania, Ethiopia, Kenya, Burundi n’u Rwanda rwayakiriye. Naho uriya mushinga uzwi nka CAQAC ukaba warageragerejwe mu bihugu nk’u Rwanda, Tanzania, Kenya, Zanzibar.

Iyi nama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye
Ubuhamya bw’imbwa yatoraguye umwana bwakoze benshi ku mutima

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *