• 16/12/2019 9:15 07

Imirwano hagati y’ingabo za Uganda n’iza DRCongo yaguyemo 7

Abantu barindwi barimo abasirikare bane ba Uganda baguye mu mirwano yabashyamiranyije n’iza Congo Kinshasa bapfa amazi y’ikiyaga cya Edward nk’uko umwe mu bayobozi muri Congo Kinshasa yabitangarije AFP.

Brig Gen Richard Karemire Umuvugizi w’Ingabo za Uganda yavuze ko abasirikare babiri ba Uganda ari bo bakomeretse bikabije muri iriya mirwano

Ikiyaga cya Edward kiri mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Uganda ku rubibi na Congo Kinshasa.

Umuyobozi w’agace ka Beni, Donat Kibwana, yabwiye AFP ko ubwato bw’ingabo za Congo Kinshasa zari mu bikorwa by’umutekano ejo ku wa kane mu gitondo bwagabweho igitero n’ubw’ingabo za Uganda na zo zari mu bikorwa byo kugenzura amazi.

Ubwato bw’ingabo za Uganda bwaje kwibira bituma abasirikare bane bari baburimo bapfa kimwe n’abasivili batatu bari kumwe.

Jaribu Muliwavyo, Umudepite mu gace byabereye, yabwiye Virunga Business Radio ko imirwano yatewe no kutumvikana ku bijyanye n’uburenganzira bwo kuroba.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Richard Karemire, yavuze ko igitero ku ngabo za Uganda cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro, bateye grenade ubwato zarimo, nk’uko yabitangarije The New Vision cyo muri Uganda.

Gen Karemire yavuze ko abasirikare babiri mu ngabo za Uganda bakomeretse bikabije.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • hhhhh icyo nkundira bene aya matangazo nta na rimwe riba rivuga ukuri!!!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *