• 30/10/2020 9:55 43

Imikino yo gushaka itike ya CAN U-17 izabera mu Rwanda

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Ibirasirazuba no Hagati (CECAFA), yemeje ko imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 mu batarengeje imyaka 17, muri aka karere, izabera i Kigali mu Ukuboza.

U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike ya CAN y’abatarengeje imyaka 17

Ibi byemerejwe mu nama y’abagize Komite ya CECAFA yateraniye i Arusha muri Tanzania tariki ya 10 Ukwakira 2020, imyanzuro yavuyemo yemezaga ko mu mpera z’uyu mwaka u Rwanda ruzakira imikino izahuza ibihugu 10 byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa.

Ibihugu 10 bizaryitabira; ni u Rwanda ruzaryakira, u Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Erythrée, Djibouti, Ethiopie na Kenya.

Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Amakipe azagabanywa mu matsinda abiri, abiri ya mbere muri buri tsinda akomeze muri ½ mu gihe uburyo amakipe azagabanywa mu matsinda bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Muri iyi nama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, hemejwe ko kandi irushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-20 muri aka karere, rizabera muri Tanzania kuva ku wa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2020.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *