• 15/12/2019 11:59 51

Imideri ishobora kwambarwa n’abasore n’inkumi icya rimwe!!

Umuhanzi w’imideri ukizamuka, Abdallah Shiny azanye umwihariko wo gukora imyambaro ishobora kwambarwa n’abasore n’abakobwa.

Uyu muhanzi akora imideri ishobora kwambarwa n’abakobwa n’abasore

Uyu musore avuga ko yahisemo guhanga imideri kuko yabonaga mu Rwanda hari umubare muke w’abahanga imideri y’umwihariko.

Yagize igitekerezo cyo guhanga imideri muri 2014 ubwo yakoraga akazi ko gufotora abamurika imideri icyo gihe ngo hari n’abo yari abereye umujyanama.

Iki gitekerezo cyo guhanga imideri cyarakuze agishyira mu bikorwa mu 2017 ubwo yasohoraga imyenda ya mbere agatangira kuyambika  abantu batandukanye barimo Dj Marnaud, Social Mula, Christelle Kabagire akaba n’umunyamakuru kuri RBA.

Atangira guhanga iyi mideri ngo yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kuba abanyarwanda benshi batari bazi ibyo yakoraga.

Yagize “Najyaga njya gukoresha imyenda yanjye muri Kenya, ibitambaro nkabitumiza mu bindi bihugu birimo nk’ubushinwa n’ahandi.”

Ngo imyambaro yabaga yakoresheje mu mahanga yageraga mu Rwanda ihenze bigatuma igurwa na mbarwa kuko batari bazi n’agaciro kayo.

Ati “Ariko ubu mbona imyumvire igenda ihinduka nishimira ko nshobora kuba nanayikoreshereza mu Rwanda.”

Shiny watangije ibitekerezo gusa nyuma akagenda afashwa n’inshuti ze avuga ko yishimira urwego agezeho kuko imyenda ye yambarwa n’abantu batandukanye baba abakobwa n’abasore.

Uyu muhanzi w’imideri uteganya gutangira gukora inkweto, ibikapu n’amirenette, avuga ko ateganya no kujya yambika abana.

Shinny yifuza ko imyenda akora yajya yambarwa n’abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga.

N’abakobwa barawurimba bakaberwa
Yifuza ko imyenda akora yajya yambarwa n’abanyamahanga
Kabagire Christelle ari mu bishimira kwambara imyenda ikorwa na Shinny Abdallah
Imyenda ye iba isa neza

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ndabona ariswa ikibazo nukuyibona

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *