• 19/01/2020 4:24 31

Imideri imaze iki?

Umuntu dukorana aherutse kumbaza ati “imideri imaze iki?”. Hari abandi nabo bashobora kwibaza iki kibazo. Iyi nkuru iragisubiza mu buryo bunyuranye bushobora gufasha uwibaza iki kibazo kumva akamaro k’imideri.

Mbere yo kumenya akamaro kayo, ni byiza kumenya ko imideri irimo ibice bibiri; imideri y’ubugeni hakaba n’imideri isanzwe.

Cedric yakoze uyu muderi mu rwego rwo kwerekana ibyiza by’ikirere k’iwabo

Mu mideri y’ubugeni tuhasanga imyambaro ikorwa hagamije gutanga ubutumwa runaka akenshi iyi myambaro yambarwa nko muri Film, ikambarwa hakinwa theatre n’ahandi hasaba kwambara imyenda irimo ubuhanzi n’ubugeni bwinshi.

Bene iyi mideri ntushobora kuyirimba ngo ujye ahateraniye cyangwa ahahurira abandi, yambarwa hagamije kwerekana igitekerezo runaka biciye mu myambaro.

Kugira ngo ibi ubyumve neza biradusaba kwifashisha urugero rw’umwe mubahanzi b’imideri mu Rwanda witwa Cedric Mizero . uyu mu 2017 yamuritse imideri yise ‘Falling skies’, ifite ishusho y’ibicu.

Yatangarije Umuseke ko iyi mideri yayikoze nyuma y’igitekerezo yagize amaze kuzenguruka ibice bimwe by’u Rwanda n’amaguru.

Yagize ati “ Njya gukora iyi ‘collection’ nabanje gufata igihe nzenguruka ibice bimwe by’u Rwanda n’amaguru, muri urwo rugendo rwose nahuye n’abantu batandukanye turaganira, nza kwisanga nagize iki gitekerezo.

Natekerezaga uko umuntu yajya akora ku bicu kandi ari mu Isi, ukaba wabisoromaho nk’indabyo cyangwa ikindi. Muri make natekerezaga ukuntu umuntu yajya aryoherwa n’ibiva mu kirere.”

Igice k’imideri isanzwe ari nayo abantu benshi bambara ni nayo abahanga imideri benshi bakora . Abenshi bahitamo kuyikora mu rwego rwo gucuruza no kubona inyungu ihanywe n’ibyo bashoye.

Ubu mu Rwanda igice kinini cy’abahanga imideri ni abakora imyambaro isanzwe, hamaze kumenyekana abahanga imideri  n’inzu z’imideri  nka Sonia Mugabo , Mathiew Rugamba , Cynthia Rupari , Uzi collections, Uzuri k&y , Rwanda Clothing , Ktsobe , Glo Creation , Tanga Designs , Inkanda House of Fashions n’abandi.

Uyu muderi Cedric yawis Falling Skies
Uyu muderi Cedric yawis Falling Skies

Akamaro k’imideri ku bahanzi b’imideri

Guhanga imideri bifasha umuhanzi wayo kubona amafaranga no kwiteza imbere, kubaka izina akamenyekana no ku rwego mpuzamahanga.

Ku rutonde rwakoze n’ikinyamakuru cya Forbes mu 2017 rwerekanaga ba rwiyemezamirimo mirongo itatu batanga ikizere muri Afurika hajemo abakobwa babiri bahanga imideri mu Rwanda  umwe ni Sonia Mugabo undi akitwa Teta Isibo bombi bahuriye mu itsinda rya Collective Rw.

Guhanga imideri bifasha umuhanzi w’imideri gutanga akazi k’ubadozi b’imyambaro n’abagurisha iyo myenda.  Muri macye biteza imbere ubucuruzi bigaha inyungu ababikora bigateza imbere imibereho yabo n’ababo.

Mu 2017 Sonia Mugabo yashyizwe ku rutonde rw'abarwiyemezamirimo mirongo itatu batanga ikizere muri Afurika
Mu 2017 Sonia Mugabo yashyizwe ku rutonde rw’abarwiyemezamirimo mirongo itatu batanga ikizere muri Afurika
Kimwe na mugenzi we Uwera Teta Isibo
Kimwe na mugenzi we Uwera Teta Isibo

Akamaro k’imideri kubamurika imideri

Imideri yafasha uyimurika gukorera amafaranga avana mu bitaramo by’imideri no kwamamaza ibintu runaka.

Imideri yafasha uyimurika kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, urutonde rw’abamurika imideri b’abanyarwanda bamaze kuba ibyamamare ku rwego mpuzamahanga harimo Liliane Kalima wamuritse imideri mu gitaramo cya New York Fashion Week muri 2017 na 2018 . igitaramo kiri muri bine(4) bikomeye ku Isi.

Abandi banyarwanda bamaze kuba ibyamamare babikesha kumurika imideri ku rwego mpuzamahanga harimo uwitwa Lyndz Tuyishime nawe wayimuritse muri New York Fashion Week inshuro eshatu , Happy Umurerwa umurika imideri mu Afurika y’Epfo n’abandi.

Uyu ni umurimo ubaha imibereho n’ubuzima, ni akazi nk’utundi.

Lyndz Tuyishime yamuritse imideri muri New York Fashion Week inshuro eshatu
Lyndz Tuyishime yamuritse imideri muri New York Fashion Week inshuro eshatu

Akamaro k’imideri mu iterambere ry’igihugu   

Imideri yafasha igihugu kumenyekanisha umuco wacyo biciye mu myambarire. Ubu imikenyero irazwi hose ko ari umwambaro wambarwa n’abanyarwandakazi mu mihango yiyubashye. Nubwo uyu muderi atari umwihariko w’u Rwanda.

Mu gihe hakozwe imideri myinshi kandi myiza bifasha abaturage kwambara imyenda yakorewe imbere mu gihugu, bigateza imbere ubucuruzi n’imibereho. Niyo mpamvu Leta yashyize imbaraga muri Made in Rwanda. No mu mideri ntibyasigaye inyuma.

Imideri ifasha igihugu kwinjiza imisoro kuko aba bahanga imideri bagura ibitambaro bakabitunganyamo imideri yabo bakayigusisha bagasora nk’abandi bakora ubushabitsi bugamije inyungu.

Happy Umurerwa amurika imideri muri Afurika y’Epfo
Liliane Kalima yamuritse imideri muri New York Fashion Week mu 2018
Imideri iha akazi abantu benshi
Imideri iha akazi abantu benshi

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *