• 12/12/2019 7:56 40

Imbuga nkoranyambaga: Ishuri ryiza ry’imyambarire igezweho

Muri iki cyumweru hari imyambaro yabiciye biracika kubera uburyo yagiye yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga ikagenda isakara ahantu hatandukanye abakunzi bo kurimba na bo barayigura karahava.

Imyambarire igezweho ku bakobwa yagiye igaragara cyane kuri Instagram

Ubuzima bw’abantu muri iyi minsi bwibereye ku mbuga nkoranyambaga zitanga amakuru mu buryo butandukanye harimo no kwigisha abantu uko barimba ibigezweho.

Uretse kuba imbuga nkoranyambaga zishyirwaho amafoto n’amakuru y’ubwoko bwose hari abahisemo kujya bashyiraho amakuru y’ibijyanye n’imideri, aba bazwi nk’aba ‘fashion blogger’ cyangwa ‘style blogger’.

Hari n’abajyanama mu myambarire bita ‘stylist’ bahora bashyira ku mbuga nkorambaga imideri iba igezweho.

Mu mideri yigaragaje nk’iyakunzwe cyane bitewe n’inshuro yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga imyinshi ni iyadodewe muri Africa. Cyane cyane amakote ‘costume’ iri mu yagiye igarukwaho na benshi mu bamamaza imyenda igezweho.

Umwihariko w’imyenda yakunzwe muri iki cyumweru ni uko ishobora kwambarwa ahantu hatandukanye haba mu birori byiyubashye n’ahandi.

Amwe mu mafoto yerekana imideri yakunzwe kurusha indi muri iki cyumweru:

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *