• 21/01/2020 4:54 19

Imanza nyinshi mu rw’Ubujurire zatumye ba Col Byabagamba badasomerwa

Urukiko rw’Ubujurire ntirwabashije gusoma Ikemezo ku rubanza rw’ubujurire ruregwamo Col Tom Byabagamba na bagenzi be kubera imanza nyinshi umucamanza w’uru rukiko ari kuburanisha.

Ubuvugizi bw’Inkiko buratangaza ko umucamanza wagombaga gusoma iki kemezo uyu munsi, afite imanza nyinshi ari kuburanisha zatumye atabona umwanya wo gusesengura imiburanishirize y’uru rubanza.

Umunyamakuru w’Umuseke wazindukiye ku rukiko rw’Ubujurire agiye gukurikirana isomwa ry’iki kemezo, yasanze nta mwuka w’iri somwa kuko abaregwa, abo mu miryango yabo, ababunganira n’abahagarariye Ubushinjacyaha batari bari ahasanzwe habera iburanisha.

Ubuvugizi bw’Inkiko bwabwiye Umuseke ko umucamanza yasubitse isomwa ry’uru rubanza akaryimurira tariki ya 28 z’uku kwezi.

Col Tom Byabagamba wahoze ayobora umutwe w’Ingabo zirinda umukuru w’Igihugu, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois basabye urukiko rw’ubujurire kurekurwa bakaburana ubujurire bwabo bari hanze.

Mu iburanisha ry’ubu busabe bwabo, bagaragaje ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Col Tom Byabagamba akavuga ko afungiwe mu kato kuko nta muntu wemerewe kumugeraho ndetse ko ahora acungishijwe Camera.

Abaregwa bavuga ko gufungwa muri buriya buryo bikomeje kubagiraho ingaruka, bagaragaza ko byabaviriyemo uburwayi.

Urukiko rw’Ubujurire rwohereje itsinda ryihariye kujya gucukumbura ko ibyo bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uyu munsi rwagombaga kugaragaza n’ibyo bakuye muri ririya perereza.

Col Tom Byabagamba yahamijwe ibyaha birimo ibyaha birimo icyo gukwirakwiza nkana ibihuha agamije kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho n’icyo gusuzugura ibendera ry’igihugu ahanishwa gufungwa imyaka 22 no kwamburwa impetza za gisirikare ariko arabijurira.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Revolisiyo iyo imaze kwikiza abanzi bayo, iconshomera abana bayo. Kimwe na Saturne.

    • Iyo revolusiyo iyo igeze aho rero burya iba igiye kwikubita hasi. Murebe ku ngoma ya Habyarimana abo bakoranye coup d’état bamwe yarabafunze abandi arabica abo inkotanyi zafunguye nabari baramuhunze nibo baje kumumerera nabi usibyeko nawe nta bwenge yari afite kuki yagiye gufungira Lizinde mu Ruhengeri? Usibyeko nuyu Lizinde yagorewe ubusa ariko nta mahitamo yari afite kuko ukuva muri gereza yagombaga kubikesha abandi. Ariko ugasanga hagati ya gereza n’urupfu nubundi ntako yari kubigenza. Sijye wahera.

  • Iby’inkiko zo mu Rwanda ni amayobera. Harya, ibimenyetso byakuwe aho Col.Tom Byabagamba afungiye byagizwe ibanga n’urukiko kuburyp bitagaragarijwe imbaga y’abanyarwanda babaga baje kumva iby’urubanza ngo banumve uko bigbwaho impaka! Harya, ubwo tuzavuge ko uru rubanza rwaburanishirjwe muruhame?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *