• 10/12/2019 4:40 40

Ikote umusore yakwambara agiye mu bukwe akahacana umucyo

Abenshi iyo binjiye mu minsi y’impera z’icyumweru, batangira gutekereza aho bazajya, muri ibi bihe mu Rwanda ubu hari kuba ubukwe bwinshi bukunze gutaha mu mpera z’icyumweru by’umwihariko ku wa Gatandatu. Niba uri umusore dore uko warimba ugiye gutaha ubukwe.

Ikote ryiza rikugaragaza neza

Muri iyi minsi abasore benshi bakunze kwambara imideri ifite amabara yigaragaza ayo benshi bakunze kwita ko ari amabara asakuza.

Amabara akunze kwambarwa cyane harimo nk’iry’umutuku, ubururu, icyatsi n’andi agaragara cyane.

Kuri aya makote abenshi bakunze kuyambarana n’amajire imbere yaba ahuje ibara cyangwa se atandukanye ibara ariko hari n’abahitamo gushyiraho uturabyo n’utundi dutambaro duto dufasha rya kote kugaragara neza.

 

Aya ni amwe mu mafoto yerekana uko umusore yarimba ikote atashye ubukwe…

Hari n’abajyanisha ingofero n’ikote
Watambuka benshi bakakurangarira
N’iyo wakwambara uku byaba ari sawa
Amabara asakuza agezweho
Hari abambara ikote rifite ibara ry’icyatsi
Cyangwa ugateraho ka Noeud
N’uku ntacyo bitwaye
Erga n’ubundi uwambaye neza ngo agaragara neza

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Sorry! Iriya photo y’urimo kwambuka zebra crossing afite phone ku gutwi ntabwo ikwiye…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *