Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu gushaka imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka
Mu nama iherutse guhuza Komisiyo yo Kurwanya Jenoside n’izindi nzego zitandukanye, hafashwemo imyanzuro itandukanye irimo uwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside itaraboneka.

Iyi nama yabaye mu ntangiro z’uku kwezi, yari yitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo n’iz’ibanze.
Muri iyo nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko imibiri iri kuboneka muri iki gihe yongeye kugaragaza agashinyaguro abazize Jneoside bicanywe.
Komisiyo yo Kurwanya Jenoside yashyize hanze imyanzuro yavuye muri iriya nama igaragaza ubushake no kwiyemeza bigamije gushaka imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Muri iyi myanzuro itandatu (6) harimo uvuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gushaka imibiri hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka Radar de penetration du sol.
Komisiyo yo kurwanda Jenoside ivuga ko ubu buryo buzagira uruhare mu kwihutisha igikorwa cyo gushaka imibiri itaraboneka.
Iyi myanzuro igenda inagaragaza inzego zizagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa, uyu w’uburyo bw’Ikoranabuhanga uzahuriraho MINALOC, MINADEF, MINIJUST n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubutaka.

Iyi myanzuro uko ari itandatu:
- Imibiri iboneka ahantu hatuwe cyangwa hari ibikorwa remezo hashingiwe ku makuru atangwa n’abaturage; gushingira kuri ayo makuru yatanzwe hirya no hino mu gihugu hagashakishwa imibiri ihavugwa.
- Gushyiraho uburyo bwo gushakisha imibiri itaraboneka hakoreshejwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga (Radar de penetration du sol) kugira ngo igikorwa gikorwe neza kandi kuburyo bwihuse
- Gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize genocide yakorewe abatutsi itarashyingurwa hakoreshejwe ibiganiro kuri radiyo televiziyo , iki gikorwa kikajya mu muhigo w’inzego z’ibanze . Aho bigaragara ko abantu bicecekeye ntibatange amakuru bigakurikiranwa.
- Gusesengura amakuru yatanzwe n’imfungwa n’abagororwa muri za gereza hasuzumwa ireme ryayo, gukomeza gushyira imbaraga mu kubigisha no kubakangurira gutanga amakuru nyayo kugira imibiri iboneke ishyingurwe.
- gokomeza gushyira imbaraga mu kwigisha no kumenyekanisha itegeko rihana icyaha cy’igengabitekerezo ya genocide binyuze mu biganiro bitanga mucyumweru cyahariwe ubwunganizi mu mategeko , icyumweru cy’imiyoborere myiza n’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.
- Gushyiraho amabwiriza no guha umurongo ikibazo cy’indishyi ku bijyanye n’ibishobora kwangizwa mu gihe cyo gushakisha imibiri, harimo amazu atuwe ndetse nibikorwa remezo , bikajya mu ngengo yimari y’uturere.
- Gushyiraho itsinda rihoraho rihuriweho n’inzego zinyuranye ryajya rikurikirana ahatanzwe amakuru y’ahantu hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse rigahabwa ubushobozi.

Aline Rangira MWIHOREZE
UMUSEKE.RW
2 Ibitekerezo
Iyi technologie ya radar à pénétration de sol (ground penetrating radar) yatangiye gukoreshwa ku buryo buhendutse n’inzego za gisivili (nyuma y’iz’igisirikare cya Amerika) kuva mu mwaka wa 1975. Jenoside yarangiye bizwi ko ishobora kwifashishwa mu gutahura ibyobo rusange byaroshywemo abantu. Ahubwo umuntu yakwibaza impamvu itakoreshejwe mbere hose.
Ikindi ishobora kwerekana nta kwibeshya kunini kurimo (marge d’erreur minime), ni umubare w’abantu bashyinguye ahantu runaka, mu byobo rusange cyangwa ahandi. None hazigera uwibeshya akayikoresha no ku nzibutso zacu aho kuyikoresha mu gushaka ibyobo byajugunywemo abantu gusa, aho ntihavuka ikindi kibazo tutakekaga ? Dr Bizimana akwiye
Ese ababajugunye muri ibyo byobo ntibahari kandi mu nzego zose….
Amadini, amashyaka, civil society, etc…
Hari ubwo tuzagirango ababikoze ntibari mu muri tweee