Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo yerekeje i Manchester muri Shampiyona y’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo yerekeje mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza, aho yitabiriye Shampiyona y’Isi izahabera guhera tariki 15 ikageza ku wa 20 Gicurasi uyu mwaka.

Itsinda ry’abakinnyi n’abayobozi berekeje i Manchester

Mbere yo guhaguruka i Kigali, Kapiteni w’iyi kipe, Kayitare Benoit yatangaje ko intego ibajyanye ari ugutsinda batitaye ku nzitizi bagize mu myiteguro yabo, yatumye batitegura nk’uko babiteganyaga.

Yagize ati “Nkabakinnyi duhagurutse twiteguye gutsinda,imyiteguro yacu nubwo itangeze uko twabyifuje ariko iby’ibanze twarabibonye ntibizatubuza gutsinda,tugiye guhatana.”

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi batatu, ari bo Kayitare Benoit ukina mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 54 (U-54) uyu akaba ari na we Kapiteni. Hari kandi Munyakazi Vincent (U-68) na Sekanyambo Jean Paul (U-58), Umutoza akaba ari Bagire Alain Irene.

Kayitare Benoit azahatana mu cyiciro kirimo abakinnyi 73, Sekanyambo we azahatana mu cyiciro kirimo abakinnyi 80, mu gihe Munyakazi Vincent we azahatana mu cyiciro kigizwe n’abakinnyi 89, mu gihe iyi shampiyona y’Isi yitabiriwe n’abakinnyi 2775 baturutse mu bihugu bigiye bitandukanye.

Iyi kipe iyobowe na Bagabo Placide, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda (RTF).

Perezida wa RTF, Bagabo Placide azaboneraho kwitabira inama zitandukanye zo ku rwego rw’Isi zizabera i Manchester, ariko iy’ingenzi ikaba ari iy’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Taekwondo Union).

Iyo nama izaba igamije kwiga uburyo Taekwondo yashyirwa mu mikino y’amarushanwa ahuza ibihugu bigize uwo muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games).

Umukinnyi w’u Rwanda uzaseruka bwa mbere ni Sekanyambo Jean Paul, uzakina kuwa 15 Gicurasi, mu gihe Kayitare na Munyakazi bo bazakina ku wa 16 Gicurasi.

U Rwanda ruzahagararirwa n’abo bakinnyi batatu bambaye imyenda y’ikipe y’Igihugu

Yvonne IRADUKUNDA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • hazagaruka mbarwa ndajurahiye,waba uvuye muri iyi kigali ukagaruka ahubwo abanyamujyi baraje bahite bayoba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *