• 15/12/2019 9:22 11

Ikinyabiziga gitwaye magendu kizafatirwa burundu, umushoferi acibwe 5000 USD- RRA

Ikigo k’imisoro n’amahooro kiributsa abaturarwanda bijandika mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe n’amategeko (buzwi nka magendu) ko hari ibihano biremereye bibategereje. Kivuga ko ikinyabiziga kizafatwa gitwaye ibicuruzwa bya magendu kizafatirwa burundu kandi umushoferi uzaba ugitwaye azajya acibwa ihazabu ya 5 000 USD ajya kungana na miliyoni 5 Frw.

hari imodoka isanzwe itwara imibiri y’abapfuye iherutse gufatanwa magendu

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’amahooro kivuga ko ibi bihano biteganywa n’ingingo ya 199 y’itegeko rigenga za gasutamo mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Iyi ngingo ivuga ko ikinyabiziga gifashwe gitwaye ibicuruzwa mu buryo bwa magendu n’ibindi byose gitwaye mu buryo butemewe n’amategeko bifatirwa kandi bigatezwa cyamunara.

RRA ivuga ko uretse kuba umushoferi utwaye kiriya kinyabiziga ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 5 000 USD, we na nyiri ibicuruzwa bakurikiranwa mu nkiko ku byaha by’ubucuruzi butemewe n’amategeko.

Iki kigo kibutsa abaturarwanda ko ibikorwa nk’ibi bya magendu biba bigamije kunyereza imisoro n’amahoro kandi ari yo shingiro y’ubukungu, kikavuga ko abishora muri ibi bikorwa baba bari kumunga umutungo w’igihugu.

Muri iki cyumweru hafashwe ibicuruzwa bya magendu byabaga bitwawe mu buryo bw’amayeri akomeye kuko byagaba biri mu modoka mu matapi no mu bindi bice byihishe byazo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Itangazamakuru, Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal yavuze ko muri iyi minsi hari abacuruzi benshi bijanditse muri magendu biganjemo abacuruza inzoga zikomeye zizwi nka Liquor.

Icyo gihe yavuze ko hari ububiko (stock) bwinshi bamaze gutahura mu mujyi wa Kigali bwari bwarashyizwemo izi nzoga akenshi basangaga ziriho ikirango ko zasoze imisoro nk’isoreshwa inzoga ziciriritse.

Yagize ati “Ugasanga inzoga ya liquor yasoze nka siruduwiri,…”

Yavuze ko ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahooro bari gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo abacuruzi nk’aba batahurwe kuko bari kumunga ubukungu bw’igihugu.

UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Rwanda Revenue ikwiye kuregwa na BNR cg undi mucamaza ubifitiye ububasha kuko batesha agaciro baca abantu amadorari ya AMERICA Aho kuba Amafaranga y’U RWANDA

  • hahahhha ariko RRA murakabije ibihano mubica mushingiye kki ahubwo muzashiduka nabo musoresha mutababona barinjyendeye kubera ukunu mubatesa

  • IBIYOBYABWENGE NABYO BYARI BIKWIYE KO IKINYABIZIGA GIFASHWE KIBITWAYE CYAHANWA NK’IBI BYA MAGENDU. ABANTU BATINYA CYANE.

  • Itegeko nk’iri rishyirwa mu bikorwa ritemejwe na Parliament koko!!

  • Ukora magendu aba yica ubucuruzi akanadindiza iterambere ry’igihugu. Ajye agezwa n’imbere y’umucamanza aryozwe ibyo byaha

  • Uburyo bwiza bwo kwirinda biriya bihano ni ukureka magendu,bisobanuye ko uzakora magendu azaba yanateguye amande yo kwishyura.

  • Nonese kuki babara igihano mu ma dollard?

  • Hari amagambo avugwa n’abantu bizwi ko bize ukibaza niba nta somo kubijyanye n’amategeko bigeze bahabwa kuburyo umuntu apfa guhuragara amagambo ukibaza niba turi mu kihe kinyejana bikakuyobera! Niba ari amakamyo y’amabanyamanga arimo abwirwa, ntibikuraho ko igihano cyashyirwa mu mafaranga y’u Rwanda. Ikindi nuko amafaranga nk’ariya nta rwego rufite ububasha bwo kuyaca nk’igihano kuko bikabije. Ihazabu nk’iriya(5000$)yakwemezwa n’inkiko apana RRA. Ikinyabiziga nacyo nticyishyiramo ibiyobyabwenge cg magendu, ubihanirwa ni nyiracyo cyangwa undi wundi wari ugitwaye. Ntibivuga ko gifatirwa burundu. Iryo tegeko ntaho ryanditse mumategeko y’u Rwanda.

  • Iryo tegeko nako ibwiriza rinyuranye n’itegeko nshinga rishyiraho rikanarinda ifaranga ry’igihugu,aho riteganya ko amafaranga yonyine akoreshwa mukwishyurana mu Rwanda ari Frw.
    La menai ayant cour légal

  • Birababaje kubona umuntu ukora munzego z’igihugu antesha agaciro ifaranga ry’igihugu. Abihanirwe rwose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *