• 01/11/2020 4:02 57

Ikigega kirimo miliyoni 300Frw kizateza imbere inganda ndangamuco

*Kiriya kigega kizazifasha kuzahuka mu ngaruka za COVID-19

Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2020, binyuze muri ArtRwanda – Ubuhanzi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ku bufatanye na Imbuto Foundation batangije ku mugaragaro ikigega cya Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’imwe muri gahunda zinyuranye zo gufasha inganda ndangamuco kuzahuka mu ngaruka za COVID-19.

Alice Nkulikiyinka niwe Muyobozi wa Business Professionals Network ikigo kizanyuzwamo ariya mafaranga

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, hafashwe ingamba nyinshi zo kugihashya bigira ingaruka ku bikorwa by’inganda ndangamuco bimwe birasubikwa ibindi birahagarara, abahanzi bamwe batakaza amasoko n’amasezerano y’akazi.

Hagamijwe gushaka uko abagize inganda ndangamuco bafashwa kuva mu ngaruka batewe na COVID19 by’igihe gito ndetse no mu gihe kirambye, Miniriteri y’Umuco (MYCULTURE), Inteko Nyarwanda y’Ururirmi n’Umuco (RALC) bafatanyije na Imbuto Foundation baganiriye n’abagize inganda ndangamuco ngo barebe ingaruka bagizweho na COVID19 ndetse hanashyirweho ingamba zihamye.

Gahunda yo gufasha inganda ndangamuco kuzahuka mu ngaruka za COVID-19 izibanda ku bagize amahuriro 7 ari yo ihuriro nyarwanda rya muzika, irya sinema, iry’ubugeni, iry’ubwanditsi iry’ubwiza n’imideri, iry’imbyino gakondo n’iry’imyiyereko.

Iyi gahunda igizwe n’ibyiciro bitatu by’ingenzi ari byo:

  • Ikigega cya miliyoni magana atatu (300,000,000 Rwf) kizajya gitera inkunga imishinga y’ubuhanzi y’ibigo cyangwa abahanzi ku giti cyabo ibyara inyungu ndetse ikanafasha guha ubumenyi abandi bahanzi;
  • Gushyirirwaho ahantu rusange n’ibikoresho abahanzi bajya bakoresha ndetse n’amahugurwa bizakoreshwa nta kiguzi;
  • Ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kumenya, gukunda no gukoresha ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda).

 

Incamake y’umushinga wa ArtRwanda – Ubuhanzi

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo miliyoni 1,5 bitarenze mu mwaka wa 2024, inganda ndangamuco kikaba ari kimwe mu byiciro biri kwitabwaho. Ni muri urwo rwego, muri Kanama 2018, MYCULTURE, RALC na Imbuto Foundation batangije gahunda ya  ArtRwanda-Ubuhanzi, igamije kuvumbura no gukuza impano z’urubyiruko hagamijwe kurufasha guhanga umurimo.

Mu cyiciro cya mbere, abanyempano 587 bari mu byiciro bitandatu batoranyijwe ku rwego rw’Intara. Muri abo, 68 bahize abandi ku rwego rw’Intara, bakomereje mu mwiherere mbere yo kujya mu cyiciro gisoza irushanwa ku rwego rw’Igihugu.

Abanyempano batandatu batoranyijwe nk’abahize abandi muri buri cyiciro bahawe inkunga y’amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000 Rwf), naho imishinga itatu myiza, yahize iyindi ihabwa amafaranga miliyoni icumi y’u Rwanda (10,000,000 Rwf), kuri buri mushinga. Abahanzi batsinze kandi bahabwa amahirwe yo kongererwa ubushobozi n’ubumenyi (incubation) mu gihe cy’umwaka, ndetse bakanamurika ibikorwa byabo.

Ni irushanwa ryafunguye ikigega cy’abahanzi cya miliyoni magana atatu (300,000,000 Rwf) hagamijwe  guteza imbere inganda ndangamuco. Iyi nkunga izacungwa n’ikigo giteza imbere ubucuruzi, Business Professionals Network, kizasuzuma ubusabe bw’abahanzi kizanakurikirane imishinga izatoranywa mu gihe cy’amezi atandatu.

Binyuze muri iyi gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nayo ifite intego yo guhugura abahanzi 300 hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gucuruza serivisi n’ibihangano bitandukanye, hamwe no guteza imbere ubucuruzi bukorerwa kuri internet mu Rwanda.

Abahanzi ubu bashyiriweho ahantu ho gukorera mu Ngoro Ndangamurage z’igihugu mu Turere dutandukanye, aho baba bafite internet n’aho gucururiza ibihangano byabo nta kiguzi.

Ikigo cyangwa umuntu ku giti cye wifuza gusaba inkunga mu iki kigega, bakwandikisha imishinga yabo ku rubuga rwa ArtRwanda – Ubuhanzi.

Hon Rosemary Mbabazi Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco
Ferdinand Munezero ukuriye Rwanda Arts Federation

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *