• 16/12/2019 3:30 48

Ikiganiro na Dady de Maximo ukebura abahanzi b’imideli mu Rwanda

Dady de Maximo Mwicira Mitali ni umuhanzi w’imyambaro isanzwe n’iyubugeni, yatuganirije ku rugendo rwe mu buhanzi bw’imyenda anakebura abakora umwuga nk’uwe mu Rwanda.

Izina rye rirazwi cyane mu Rwanda, ibi abikesha kuba yarakoze ibikorwa byinshi n’imideli itandukanye.

Iyi collection y'imyenda yayise "If the sea could talk"
Iyi collection y’imyenda yayise “If the sea could talk”

Yahimbye imbumbe y’imyambaro ibizwi nka collection itandukanye.

Ubuhanzi bw’imyambaro yabutangiye ahanga muri 2005 ubwo yashingaga ikompanyi yise Dadmax agency yari ikubiyemo ibyo guhanga imideli no kumurika imideli.

Mu kiganiro kirambuye e yavuze ku buzima bw’ihariye yanyuzemo kuva yinjiye mu buhanzi bw’imyambaro n’icyo abona cyatuma ‘fashion’ mu Rwanda igera ku rwego mpuzamahanga.

Umuseke: Twibwire birambuye

Dady : Ndi umuhanzi w’imyenda isanzwe n’iyubugeni. Guhanga imyambaro nabitangiye ahagana muri 2005 ubwo nashingaga ikompanyi nise Dadmax agency.

Nkunda kwandika cyane kuko biruhura umutwe, nize gukora film kandi hari niyo nakoze mu 2009 nyita ‘By the shortcut’ yerekanaga ubuzima bw’abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bari babayemo muri icyo gihe.

Mu bindi byasobanura Dady neza ni uko ari umuntu ukunda kwandika cyane kuko biruhura umutwe. Nakoze n’itangazamakuru.

Ni iki ugenderaho uhanga umwambaro mushya,  uratubwira  umubare n’amazina ya Collection wakoze kuva igihe watangiriye  ubuhanzi bw’imyambaro  kugera ubu

Dady : Ninjiye byeruye mu buhanzi bw’imyambaro mu 2005 icyo gihe nibwo nashinze ikompanyi ya Dadmax Agency. Nahereye ku myambaro yerekana imiterere y’umuntu ikavuga cyane ku itandukaniro ry’umuntu w’imbere n’umuntu w’inyuma abantu benshi bitaho cyane.

Mu 2007 nakoze igihangano nkita ‘body and nature’ iki cyatumye mu 2008 mbona igihembo  cy’umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Afric’ collection festival mu Mujyi wa Douala muri Cameroun.

Icyo gihangano cyari gikubiyemo ubutumwa  bwerekana uko abantu bashobora gutekereza umubiri w’umuntu uko utari, uregero waba unanutse abantu bakavuga ngo urarwaye kandi wenda atari byo n’ibindi n’ibindi.

Mu 2008-2009 nakoze ikindi gihangano cyari gikubiye muri Collection nise ‘By the shortcut’ , iyi yerekanaga ububare bw’abantu bahuriyemo nabwo muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’iyi collection nakoze indi nyita Haiti Collection nayo nayerekanye mu bihugu bitandukanye. Icyo gihe nayikoze ntabariza Haiti igihe habaga umutingito ugahitana abantu benshi.

Nyuma ya Haiti collection nakoze indi nise Benghazi Coalition Collection,  nashakaga kwerekana uburyo ibihugu by’amahanga byateye Libya bigasenya ibyo icyo gihugu cyari kimaze kugeraho.

Kuko Libya cyari igihugu cy’izuba, ubukerarugendo , igihugu abantu baruhurukiragamo bakahakorera ubukerarugendo. Nakoze imyambaro yari igizwe n’ibitambaro by’umukara n’ubudodo bwa ‘embroidery’. Ubudodo bwaka cyane kandi budodeye kuri bya bitambaro byerekana icyo gihugu cyasenywe ndetse nkanavuga ko intambara itubaka ahubwo isenya.

Nyuma ya Benghazi Coalition collection nakoze indi Collection nise ‘if the sea could talk’. Yari collection yo gutabariza no kwerekana irohama ry’abimukira. Nayikoze mu 2012 ndetse nayerekanye ahantu henshi hatandukanye.

Imwe mu myambaro iri muri collection yise if the sea could talk
Imwe mu myambaro iri muri collection yise if the sea could talk

Fashion yo mu Rwanda ubona ihagaze ite? ni iki ibura cyangwa ni iki ushima imaze kugeraho ?

Fashion mu Rwanda iracyabura ibintu byinshi ngo itere imbere ariko icyo navuga ni uko uyu mwuga usigaye ukorwa n’umuntu uwari wese yego ashobora kuba abikunda ariko atari impano ye ibyo bigaragarira cyane kubamurika imideli babikora batujuje ibisabwa.

Haracyari umubare mwinshi w’abahanga imideli bigana ibyo abandi bakoze. Ngashima ko ubu hasigaye hari umubare mwinshi w’ibitaramo kandi abahanga imideli bamwe na bamwe bakaba basigaye bumva akamaro ko gushinga amaduka yaho bacururiza ibihangano byabo.

Twe kera ibyo gushinga amaduka ntabyabagaho akenshi twakoreraga mu rugo ariko ibi byaterwaga no kuba uyu mwuga dukora icyo gihe utarahabwaga agaciro kandi abantu bawufataga uko utari.

Mu bindi nshima ni uko ubu hari abahanzi b’imyambaro bakora collection bakajya kuzimurika mu bihugu bitandukanye.

 Duhe ishusho y’uko fashion yo muri 2000-2010  mu Rwanda yari imeze muri icyo gihe

Muri iyo myaka twagiraga abadozi b’imyambaro benshi kuruta abahanga imyambaro. Muri icyo gihe hari Rosalie Gicanda wari warashinze ikompanyi ya Promode nanjye n’abandi bake cyane.

Twari dufite umwihariko mu kazi kacu ndetse kera ntitwavugwaga ahubwo twarakoraga cyane ibikorwa byacu bikagaragarira mu bihangano byacu kandi ibitaramo twakoraga icyo gihe byabaga biri ku rwego mpuzamahanga.

Ariko ubu hajemo abantu bategura ibitaramo batubaha umwuga, batanubaha abamurika imideli n’abahanga imideli. Uku gutegura nabi ibi bitaramo by’imideli bituma abantu bagenda babicikamo ndetse ibyinshi bikanahomba aho kunguka.

Akunda gukoresha cyane ibikoresho biboneka muri Afurika
Akunda gukoresha cyane ibikoresho biboneka muri Afurika

Umuhanzi mwiza w’imyambaro kuri Dady de Maximo ni umeze ate?

Umuhanzi mwiza w’imyambaro ni  umuntu ugira umwimerere mu myambaro akora  kandi udahora ku kintu kimwe buri gihe .

Ni iyihe nama waha abahanga imideli muri rusange ?

Ndagira inama abahanzi b’imideli kugabanya ibitambaro by’ibitenge kuko Made in Rwanda idasobanura gukoresha ibitenge gusa kuko hari n’ubundi bwoko bw’ibitambaro byiza kandi byakorwamo imyambaro.

Bakibuka gushyira ingufi mu isozwa ry’umwambaro ibizwi nka ‘Finishing’. Bakagabanya guhenda imyenda kuko iyo bakora ihenda cyane.

Icyo nsorezaho ni ikijyanye n’itumanaho ‘communication’. Ibi mu Rwanda biracyari hasi cyane kuko ubu ushobora gukenera umuntu bigasaba ibintu byinshi ngo umugereho.

Imideri ye avuga ko ayishingira ku buzima busanzwe bw'abantu
Imideri ye avuga ko ayishingira ku buzima busanzwe bw’abantu
iyi myambaro nayo ikubiye muri collection yise Haiti Collection
iyi myambaro nayo ikubiye muri collection yise Haiti Collection
iyi myenda nayo yari iri muri collection yise Benghazi Coalition Collection
Imyambaro inyuranye yahanze
Akora n’imyambaro y’ubugeni
Uyu mwambaro uri muri collection yise by the shortcut collection
Uyu mwambaro uri muyamuhesheje igihembo muri Cameroun
Uyu mwambaro uri muyamuhesheje igihembo muri Cameroun
Uyu mwenda wari ukubiye muri collection yise Benghazi Coalition Collection
Uyu mwenda wari ukubiye muri collection yise Benghazi Coalition Collection
Yita cyane ku mwimerere w'ibihangano bye
Yita cyane ku mwimerere w’ibihangano bye
Dady de Maximo Mwicira Mitali ni umuhanzi w'imyambaro isanzwe n'iyubugeni
Dady de Maximo Mwicira Mitali ni umuhanzi w’imyambaro isanzwe n’iyubugeni

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *