• 08/12/2019 9:18 50

Ikibazo si imibare y’abana bahohoterwa ahubwo ni uko umwana ahohoterwa – Col Ruhunga

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Colonel Jeannot Ruhunga avuga ko icyaha k’ihohoterwa rikorerwa abana kirushaho kwiyongera ariko ko atari byo biteye inkeke cyane. Ngo ikibazo ni uko umwana aterwa inda, niyo yaba umwe.

RIB ivuga ko n’umwana umwe atagomba guhohoterwa. Ngo si ngombwa ko baba benshi kugira ngo bibe ikibazo

Col Ruhunga yabivugiye mu nama yateguwe na RIB ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’abanyamadini hagamijwe kureba uko amadini yafasha mu gukumira ibyaha.

Yavuze ko kugira ngo ibyaha bigabanuke mu bayoboke b’amadini bisaba ko abayobozi b’amadini bakomeza kumvisha abayoboke babo ko gukora ibyaha bihanwa n’Imana n’amategeko y’igihugu.

Ati: “Ibyo umwana ahabwa none nibyo igihugu kizasarura ejo hazaza. Niba dushaka kubaka u Rwanda rwiza, ni ngombwa ko twita ku bana bacu uyu munsi tubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose. Si ngombwa ko baba benshi kugira ngo tubone ko ari ikibazo.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim wavuze mu izina ry’abanyamadini nawe asanga abanyadimi bagomba kongera uruhare rwabo mu gukangurira abayoboke gukomeza kureka ibyaha ndetse bakabizibukira burundu.

Ati: “Tugomba kwinjira mu mizi yacyo ndetse hagatangazwa n’ingamba zidasanzwe. Twiteguye gufatanya n’inzego bireba mu gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo abantu bacyumve bakizibukire.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, Prof. Shyaka Anastase avuga ko amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare rufatika kugira ngo yigishe kureka ibyaha no kudahishira abahohotera abana.

Agaragaza ko ubu bufatanye bwari bukwiye kwizana kuko asanga biri mu nshingano za buri rwego gushyiraho gahunda zigamije gukumira iki cyaha kitaraba, no kurera abakiri bato kugira ngo  bakure bafite imico ibabuza gukora icyaha.

Abanyamadini bavuga ko batishimira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa umuntu, ko hakwiye kuba ubufatanye n’inzego bireba hagamijwe gushaka umuti w’iki kibazo.

Imibare yo kuva mu mwaka wa 2016-2019 yerekana ko ibirego ku byaha byo gusambanya abana byakiriwe n’Urwego rw’ubugenzacyaha bigenda byiyongera, aho muri 2016-2017 icyahoze ari ishami rya Polisi rigenza ibyaha( CID)yagejejweho ibyaha 2 091 bikazamuka muri 2017-2018 bikagera ku 3 060,  mu gihe muri 2018-2019 byageze ku 3 363.

Mu ijambo Perezida Kagame ahurutse kubwira inteko rusange y’abagize umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko guhohotera abana b’abakobwa n’abagore atari ibintu by’i Rwanda abasaba kubihagurukira bakabirwanya bigacika.

Minisitiri Shyaka asaba abanyamadini gukomeza kumvisha abayoboke babo ibyiza byo kuzibukira icyaha
Abanyamadini batandukanye bitabiriye iyi nama

Dieudonnée NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • YES.Ikibazo si imibare y’abana bahohoterwa.Ikibazo nuko bahohoterwa,niyo yaba umwe gusa.Imibare yerekana ko abakobwa bagera kuli 20 millions bali hagati y’imyaka 10-19 (teenagers) babyara nta bagabo bafite.Bamwe bajugunya abana,abandi bakiyahura.
    Muli Afrika,abenshi baba “ibicibwa” iwabo.Umuti ni uwuhe?Kubera ko abantu bananiye Imana bakaba badashaka kureka ubusambanyi,Imana yashyizeho umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abantu bayumvira gusa.Abazarokoka bazatura mu isi izaba paradizo,nta kibazo na kimwe guhari.Niwo muti wonyine.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *